RFL
Kigali

Rubavu: Umuhanzi Safi Tech w’imyaka 27 agiye kurongora umukecuru umaze imyaka 19 acuze-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:1/09/2020 10:00
0


Umuhanzi Safi Tech n’umukunzi we w’imyaka 64 mu kiganiro bagiranye n’InyaRwanda TV bavuze ko ntagihindutse bagomba gukora ubukwe muri uku kwezi kwa Nzeri.



Safi Tech  ni umuhanzi ufite indirimbo zirimo iyitwa 'I got you', 'Ibanga' n’izindi zirimo izo yiteguye gushyira hanze muri iyi minsi. Atuye mu ntara y’uburengerazuba mu karere ka Rubavu mu murenge  wa Nyamyumba mu kagari ka Munanira.

Yavuze ko amaze amezi 8 akundana na Ntibatega Leocadie. Asobanura iby’iby'urukundo rwabo uko byaje. Ati ”Iyo urukundo ruje rukagutegeka gukunda umuntu uramukunda, turateganya kuzabana’’. Yakomeje avuga ko impamvu yamukunze akamurutisha abandi bakobwa ari uko ari inyangamugayo, akaba yitonda kandi akamenya guca bugufi.

Mu kugaragaza ko amukunda byimazeyo yavuze ko atigeze amukundira ubutunzi ahubwo yamuhisemo kubera kugira umutima mwiza. Uyu mukecuru w’imyaka 64 asanzwe ari umubyeyi w’abana 6 yabyaranye n’umugabo we wa mbere witabye Imana mu 1994. 

Ntibatega Leocadie nawe yahishyuye byinshi byihariye  birimo ibiteye amatsiko kuri uyu musore w’imyaka 27 yihebeye n’udukino tw'abakundana bakina maze rubanda bakajiginywa.

BYOSE BIKURIKIRE HANO MU KIGANIRO TWAGIRANYE NABO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND