Nyuma y’urupfu rya Chadwick Boseman umwe mu bakinnyi ba sinema bari bakunzwe rwabaye mu cyumweru dusoje, bamwe mu bakinnyi bagenzi be ku mbuga nkoranyambaga basangije abakunzi babo amafoto atandukanye agaragaza abana bato bunamira intwari yabo Chadwick Boseman bamenye nka Black Panther
Ku munsi w’ejo ku cyumweru umwe mu bakinnyi ba sinema
Mark Ruffalo mu rwego rwo kunamira mugenzi we Chadwick Boseman w’imyaka 43 y’amavuko
uherutse kwitaba Imana azize indwara ya kanseri y’amara, abinyujije ku rukuta
rwe rwa Twitteryakoresheje amafoto y’abana bato bari kunamira intwari yabo
bakoresheje ibikinisho.
Aya mafoto uyu mugabo Mark Buffalo yayaherekesheje
amagambo agira ati:’Ibi bigaragaza imbaraga n’akamaro yari afitiye ikiragano
gikurikira’. #Chadwickitekaryose. Mark yakomeje avuga ko uyu mwaka wabayemo
ibintu bibi byinshi ariko icyamubabaje cyane ni ukubura inshuti ye Chadwick
Boseman, aho yavuze ko Boseman yari umugabo udasanzwe ufite n’impano mu gukina
sinema aho yavuze ko ari umwe mu bakinnyi ba sinema b’ibihe byose kuri we.
Amafoto Mark Bufallo yakoresheje yerekana uko abana bakundaga Boseman
Mark Buffalo yari inshuti ya Chadwick Boseman
Viola Davis umwe mu bakinnyi bakunzwe muri Hollywood
bakinanye na Boseman muri filime Black Panther, nawe ni umwe mu bagaragaje ko
yababajwe cyane n’urupfu rwa mugenzi bakinanye muri iyi filime yakunzwe cyane.
Mu butumwa Viola Davis yanyujije ku rukuta rwe rwa
Instagram byaragazaga umwana muto ubona ko afite agahinda, yakoze ikinyetso cyo
gusobekeranya amaboko mu gatuza cyizwi nka ‘Wakanda Forever’. Wakanda akaba ari
igihugu cyo muri Afurika cyivugwa muri iyi filime Black Panther.
Iyi foto Davis yahiherekesheje amagambo yo mu gisigo
cyo mu mwaka 1932 cyanditswe na Mary Elizabeth cyizwi nka “Do not Stand at My
Grave”. Amwe muri ayo magambo yagiraga ati:’Imbaraga z’ibigwi nuko ubaho iteka
ryose. Turagutekeraza uyu munsi ndetse n’igihe cyose Chadwick. Wakoze ibikorwa
byiza!’
Ifoto Viola Davis yasangije abakunzi be igaragaza umwana wababajwe n'urupfu rwa Boseman
Viola Davis yakinanye na CHadwick Boseman muri Filime yiswe Black Panther
Uretse aya mafoto yatambukijwe n'aba bakinnyi ba sinema, ku mbuga nkoranya mbaga zitandukanye hagaragaye amafoto atandukanye y'abana bato bakoreshaga ibikinisho mu kunamira Chadwick Boseman bamenye nka Black Panther.
Abana bagaragaje ko bashenguwe n'urupfu rw'intwari yabo
Ku munsi w’ejo ku cyumweru Televiziyo ya ABC mu rwego
rwo kwibuka ibikorwa b’indashyikirwa bya Boseman yerekanye filime ya Black
Panther. Uretse kwerekana iyi filime hanakozwe ikiganiro cyiswe “Chadwick
Boseman- A Tribute for a King” cyakozwe na ABC News kibaka kizatambutswa n’umunyamakuru
Robin Roberts ukora mu kiganiro Good Morning America. Muri iki kiganiro
kizagaruka ku buzima bwa Boseman ndetse n’umwuga we wo gukina sinema, hazagaragaramo
kandi bamwe mu nshuti ze, ibyamamare bitandukanye, abanyapolitiki ndetse n’abakunzi
be batanga ubutumwa butandukanye.
Src: Daily Mail & TMZ
TANGA IGITECYEREZO