RFL
Kigali

Abana bashenguwe n’urupfu rwa Chadwick Boseman-AMAFOTO

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:31/08/2020 15:08
0


Nyuma y’urupfu rya Chadwick Boseman umwe mu bakinnyi ba sinema bari bakunzwe rwabaye mu cyumweru dusoje, bamwe mu bakinnyi bagenzi be ku mbuga nkoranyambaga basangije abakunzi babo amafoto atandukanye agaragaza abana bato bunamira intwari yabo Chadwick Boseman bamenye nka Black Panther



Ku munsi w’ejo ku cyumweru umwe mu bakinnyi ba sinema Mark Ruffalo mu rwego rwo kunamira mugenzi we Chadwick Boseman w’imyaka 43 y’amavuko uherutse kwitaba Imana azize indwara ya kanseri y’amara, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitteryakoresheje amafoto y’abana bato bari kunamira intwari yabo bakoresheje ibikinisho.

Aya mafoto uyu mugabo Mark Buffalo yayaherekesheje amagambo agira ati:’Ibi bigaragaza imbaraga n’akamaro yari afitiye ikiragano gikurikira’. #Chadwickitekaryose. Mark yakomeje avuga ko uyu mwaka wabayemo ibintu bibi byinshi ariko icyamubabaje cyane ni ukubura inshuti ye Chadwick Boseman, aho yavuze ko Boseman yari umugabo udasanzwe ufite n’impano mu gukina sinema aho yavuze ko ari umwe mu bakinnyi ba sinema b’ibihe byose kuri we.

Mark
Amafoto Mark Bufallo yakoresheje yerekana uko abana bakundaga Boseman 

Mark
Mark Buffalo yari inshuti ya Chadwick Boseman

Viola Davis umwe mu bakinnyi bakunzwe muri Hollywood bakinanye na Boseman muri filime Black Panther, nawe ni umwe mu bagaragaje ko yababajwe cyane n’urupfu rwa mugenzi bakinanye muri iyi filime yakunzwe cyane.

Mu butumwa Viola Davis yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram byaragazaga umwana muto ubona ko afite agahinda, yakoze ikinyetso cyo gusobekeranya amaboko mu gatuza cyizwi nka ‘Wakanda Forever’. Wakanda akaba ari igihugu cyo muri Afurika cyivugwa muri iyi filime Black Panther.

Iyi foto Davis yahiherekesheje amagambo yo mu gisigo cyo mu mwaka 1932 cyanditswe na Mary Elizabeth cyizwi nka “Do not Stand at My Grave”. Amwe muri ayo magambo yagiraga ati:’Imbaraga z’ibigwi nuko ubaho iteka ryose. Turagutekeraza uyu munsi ndetse n’igihe cyose Chadwick. Wakoze ibikorwa byiza!’

Viola Davis

Ifoto Viola Davis yasangije abakunzi be igaragaza umwana wababajwe n'urupfu rwa Boseman

Viola Davis
Viola Davis yakinanye na CHadwick Boseman muri Filime yiswe Black Panther

Uretse aya mafoto yatambukijwe n'aba bakinnyi ba sinema, ku mbuga nkoranya mbaga zitandukanye hagaragaye amafoto atandukanye y'abana bato bakoreshaga ibikinisho mu kunamira Chadwick Boseman bamenye nka Black Panther. 


Kids
kids
Kids
Kids
Abana bagaragaje ko bashenguwe n'urupfu rw'intwari yabo 

Ku munsi w’ejo ku cyumweru Televiziyo ya ABC mu rwego rwo kwibuka ibikorwa b’indashyikirwa bya Boseman yerekanye filime ya Black Panther. Uretse kwerekana iyi filime hanakozwe ikiganiro cyiswe “Chadwick Boseman- A Tribute for a King” cyakozwe na ABC News kibaka kizatambutswa n’umunyamakuru Robin Roberts ukora mu kiganiro Good Morning America. Muri iki kiganiro kizagaruka ku buzima bwa Boseman ndetse n’umwuga we wo gukina sinema, hazagaragaramo kandi bamwe mu nshuti ze, ibyamamare bitandukanye, abanyapolitiki ndetse n’abakunzi be batanga ubutumwa butandukanye.

Src: Daily Mail  & TMZ

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND