RFL
Kigali

Italy: Inkubi y’umuyaga yateje inkongi y’umuriro ihitana abana 2

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:31/08/2020 12:36
0


Ku cyumweru tariki 30 Kanama, ni bwo mu Majyaruguru y’u Butaliyani bibasiwe n’ikiza ubwo inkubi y’umuyaga yatumye habaho inkongi y’umuriro ikangiza ibiti byinshi ndetse igahitana abana babiri bari bakambitse hafi aho.



Amakuru dukesha foxnews avuga ko aba bana babiri bahitanwe n’iyi nkongi y’umuriro bavukanaga ,umwe yari afite imyaka 3 undi 14, bakaba bombi baguye mu bitaro, mu gihe undi muvandimwe wabo yakomeretse byoroheje, gusa ababyeyi bo ntacyo babaye.

Abenshi mu bari bakambitse hafi ya Marina di Massa, umujyi uri ku nkombe za Tuscany, bari bahunze bava muri iyi nkambi nyuma y’uko baburiwe ibyo kuza k’uyu muyaga ku wa Gatandatu.

Umuyaga wari ufite umuvuduko ungana na metero 149,637 mu isaha wangije ibitari bicye mu Butaliyani mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, kubera inkubiri y’umuyaga mwinshi, ibi byatumye byongerera umuriro umuvuduko bituma utwika amashyamba yegereye Palermo na Sicily.

Uyu muriro kandi watumye habaho igurumana ry’ibiti hafi y’umujyi wa Altofonte n’umujyi wa Sicilian ho muri Palermo mu Majyepfo y’u Butaliyani.

Kubera ko byari byatangajwe ko hateganyijwe kuza inkubiri y’umuyaga mu duce tugize Ubutaliyani twavuzwe haruguru, abagera ku 1700 bavuye mu ngo zabo mu mujyi wa Altofonte kubera guhunga inkongi y’umuriro yabanjirijwe n’umuyaga mwinshi mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki 29 Kanama 2020. 

Nello Musumeci, Guverineri w’umujyi wa Sicily we yavuze ko uyu muriro wari ugikomeje kugurumana ku cyumweru woherejwe nkana mu duce dutandatu dutandukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND