RFL
Kigali

Tonny Unique agiye kwibaruka imfura ye na Philbert bashobora gusubirana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/08/2020 8:25
0


Umuhanzikazi Tonny Unique yatangaje ko ari mu byishimo bikomeye yitegura kwakira imfura ye y’umukobwa na King Philbert bashobora kongera gusubirana ‘Imana ibyemeye’.



Ku wa 15 Mata 2020, Tonny Unique yabwiye INYARWANDA ko atakiri mu rukundo n’umusore witwa Philbert King wari umaze amezi ane amwambitse impeta y’urukundo. Icyo gihe yaragize ati “Ntabwo twashobokanye. Reka tubishyire mu ijambo rimwe kwa kundi abantu badashobokana ku mpande ebyiri zombi ukabona ntimuri guhuza.”

Mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 30 Kanama 2020, Tonny Unique yanditse kuri konti ye ya Instagram agaragaza amashyushyu afite yo kubona imfura ye mu minsi iri imbere.  Avuga ko umubyeyi atwita amezi icyenda, akamara imyaka itatu yita ku mwana we, hanyuma akamara n’ubuzima bwe bwose agifite ku mutima umwana we.

Tonny Unique yabwiye INYARWANDA ko umwana w’umukobwa yitegura kubyara ari uwa King Philbert yari yavuze ko bamaze gutandukana muri Mata 2020. 

Yavuze ko nubwo kuva muri Mata 2020, ibye na King Philbert byajemo agatotsi ariko hari icyizere cy’uko bashobora gusubirana, ashingiye kuri gahunda y’Imana. Ati “Ntawamenya twanasubirana. Gusa ni we se w’umwana. Ntakidashoboka hamwe na gahunda y’Imana.” 

Mu ijoro ryo ku wa 17 Mutarama 2020 ni bwo Philbert King utuye mu Budage yambitse impeta y’urukundo umuhanzikazi Tonny Unique nyuma y’uko biyeretse imiryango igashima.

Inkuru bifitanye isano: Tonny Unique yemeje ko yatandukanye n'umusore wari wamwambitse impeta y'urukundo

Umuhanzikazi Tonny Unique yatangaje ko yitegura kwibaruka imfura ye na King Philbert bashobora gusubirana

Tonny Unique agiye kwibaruka umukobwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND