RFL
Kigali

Ntabwo twashobokanye! Tonny Unique yemeje ko yatandukanye n’umusore wamwambitse impeta y’urukundo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/04/2020 21:15
0


Umuhanzikazi Tonique Unique wakunzwe mu ndirimbo ‘Sawa Sawa’, yatangaje ko atari mu rukundo n’umusore witwa Philbert King wari umaze amezi ane amwambitse impeta y’urukundo.



Mu ijoro ryo kuwa 17 Mutarama 2020 ni bwo Philbert King utuye mu Budage yambitse impeta y’urukundo umuhanzikazi Tonny Unique nyuma y’uko biyeretse imiryango igashima.

Kuri uyu wa Gatatu uyu mukobwa yasohoye ifoto avuga ati “Sinkyambaye impeta y’urukundo” [Anerekana igifuniko yarimo].  Ibi yabikoze nyuma y’uko hari hashize igihe inshuti ze zimubaza iby’ubukwe na Philbert.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Tonny Unique yavuze ko hashize igihe we na Philbert bashyize akadomo ku rugendo rw’urukundo rwabo batangiye mu 2018.   

Avuga ko bombi bananiwe kwihanganirana bafata umwanzuro w’uko buri wese aca inzira ze. Ati “…Ntabwo twashobokanye. Reka tubishyire mu ijambo rimwe kwa kundi abantu badashobokana ku mpande ebyiri zombi ukabona ntimuri guhuza.” 

Uyu mukobwa unazwi mu ndirimbo ‘Vuba’ ntiyerura uwateye intambwe yo kubwira undi guhagarika urukundo. Yavuze ko agomba kubwira abafana be uko ahagaze mu rukundo muri iki gihe, cyane ko anambikwa impeta y’urukundo yabivuze. 

Ati “Nagombaga kubabwira (abafana) ko ntacyambaye impeta, kuko bose bahoraga bambazaga ‘ubukwe ni ryari’. Rero nta buhari. Naho kuvuga uwafashe umwanzuro ubu ntabwo biri ngombwa, gusa igihari ni uko tutakomezanyije.”

Ntiyerura neza igihe gishize atandukanye n’uyu musore yari yarahariye umutima, gusa ngo hashize igihe atifuza kugarukaho.

Tonny Unique yatandukanye na Philbert yeretse ababyeyi be

Umuryango wa Philbert wari uzi ko umukazana wabo ari Tonny Unique





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND