RFL
Kigali

Mu Bufaransa: Abagera ku 7,379 banduye Coronavirus mu masaha 24 gusa, Perezida Macron ntakozwa ibyo kongera gufunga

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:29/08/2020 12:28
0


Ku wa Gatanu, u Bufaransa bwatangaje ko abantu 7,379 banduye coronavirus, umubare munini cyane kuva muri Werurwe. Minisiteri y’ubuzima yavuze ko ari ubwiyongere bukabije mbere y’iminsi mike ngo miliyoni z’abana basubire ku ishuri.



N'ubwo abarwaye coronavirus bakomeje kwiyongera mu Bufaransa, abana bagomba gusubira ku ishuri ku wa kabiri w’icyumweru gitaha. Perezida w’iki gihugu Emmanuel Macron ntakozwa ibyo kongera gufunga burundu.

Ku wa Gatanu, Perezida yabwiye abanyamakuru ati: "Turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo twirinde ko hongera kubaho gufunga, cyane cyane mu gihugu hose." Yongeyeho ko byaba ari bibi cyane.

Kuri ubu abayobozi barimo gushakisha uburyo bwo kugabanya ikwirakwizwa rya virus ariko nta gufunga gushya kubayeho. Ku wa gatanu, abaturage bategetswe kwambara masike igihe cyose.

Abana barenga miliyoni 12 bazasubira ku ishuri ku wa kabiri w’icyumweru gitaha mu gihe minisiteri yatangaje ko abantu 20 bishwe na COVID-19 mu masaha 24 gusa kandi bikaba bivugwa ko ubu virusi ikwirakwira mu rubyiruko rudakunze kwerekana ibimenyetso bikomeye.

Src: Reuters

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND