RFL
Kigali

Marina yafashe shapitire nshya y’ubuzima nyuma y'uko benshi bamwijunditse

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:29/08/2020 10:45
0


Yitwa Ingabire Deborah yamenyekanye mu muziki ku izina rya Marinah akenshi abicyesha ijwi rye ryiza no kumenya gukora buri kimwe cyose gitanga ibyishimo ku bafana iyo ahagaze ku rubyiniro.



Bitandukanye n’izindi mpano nyinshi, Marina yinjiye mu muziki asanga inzira ziharuye kuko yabanje kuba mu biganza bya Auncle Austin wari ushinzwe inyungu n'iterambere rye rya muzika.  

Nyuma uyu muhanzikazi yaje gushyira umukono ku masezerano y'imikoranire ye n'inzu ya The mane aba umuhanzi wa mbere iyi nzu yari itangiranye nawe.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kanama 2020, Marina yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 23 y’amavuko, yifashije urukuta rwe rwa Instagram yasezeranyije abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange guhinduka.

Ati “Nujuje imyaka 23 uyu munsi, tekereza igikurikiyeho? Uhereye uyu munsi Marina mwamenye ari mu mpitagihe, mwitege Marina mushya"

Kugira ngo wumve neza icyo Marina yashakaga kuvuga aha, byagusaba gusubiza amaso inyuma ukibuka ahahise ha Marina.

Ni umukobwa w'impano itangaje ariko usa nk’uwagowe n'ubwamamare bwihuse kandi mu cyigero cy'imyaka micye. 

Mu butumwa burebure yanyujije kuri konte ye ya Instagram yagize ati" Kuba umuhanzi ubwabyo uri umugore ntibyoroshye, amahirwe ni uko tugira leta nziza".

Mu bihe bitandukanye Marina yagiye yumvikana mu binyamakuru yibasira abandi bahanzi b'igitsanagore.

Ibyibukwa cyane n'igihe yari ku rubyiniro mu birori yari yatumiwe i Musanze maze mu ndirimbo ye yanaririmbyemo Charly na Nina akajya asubiramo kenshi ati" Bamuzanira Shyari na Nyina bamwongera na Butera arabanga ngo yishakira Marina".

Ibyo byarakaje cyane itsinda rya Charly na Nina. Rimwe ubwo bari kuganira n'abanyamakuru basoje kumurika umuzingo (Album) wabo bavuga ko Marina agomba kubaha abakuru- Byari mu ijwi rya Muhoza Charlotte uzwi nka Charly.

Ubwo kandi nanone yari mu gitaramo i Musanze, Marina yakuwe ku rubyiniro bivugwa ko byatewe n'imibyinire yasanishwaga n'ibikorwa by'urukozasoni.

Marina agaruka kuri ibi n'agahinda kenshi yavuze ko we atabasha kwitwara ku rubyiniro nka Knowless-Knowless ntacyo yigeze avuga kuri ibi.

Izo ni zimwe mu ngero nke z'ibyabaye zishobora kuba zongeye kugaruka mu ntekerezo za Marina ubwo yuzuzaga imyaka 23 bikamusunikira kwandika amagambo akomeye.

Mu bindi Marina yagarutseho yagize ati" Kuba icyamamare byorohera benshi kugucira imanza. Ni nk'aho uba utemerewe kuba umuntu usanzwe, benshi baba biteze byinshi kuri wowe, bitari n'umuziki gusa, ahubwo uko witwara mu ruhame"

Marina yamamaye mu ndirimbo nyinshi zirimo ‘Ni wowe’, ‘Madede’, ‘Mbwira’ yakoranye na Kidum n’izindi. Nta gihembo aregukana mu muziki haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Umuhanzikazi Marina yavuze ko yahinduye imyitwarire yari azwiho





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND