RFL
Kigali

Mugiraneza Jean Baptiste yongereye amasezerano muri KMC

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/08/2020 10:40
0


Mugiraneza Jean Baptiste ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Kinondoni Municipal Council Football Club “KMC” yamaze kumvikana n’iyi kipe kuyikinira undi mwaka umwe 2020-2021



Migi uheruka mu Rwanda, hari hashize iminsi havugwa amakipe menshi yamushakaga yaba ayo muri Tanzania ndetse no mu Rwanda ariko bikaba birangiye kumvikanye na KMC amasezerano y’umwaka umwe azajya yamba nimero 7 aho kwambara nimero 26 yarasanganywe. Migi mu gihe kingana n’umwaka umwe azajya ahembwa ibihumbi bibiri y’amadoraro hafi miliyoni 2 ku mwezi.

Mugiraneza Jean Baptiste aherutse gusezera mu ikipe y’igihugu Amavubi avuga ko aricyo gihe agatanga umwanya ku bakinnyi bakiri bato nabo bakigaragaza. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND