RFL
Kigali

Abagore: Ibintu 24 ukwiye kwitoza gukora niba umugabo wawe ataguhaza mu buriri

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:26/08/2020 9:24
0


Imibonano mpuzabitsina si igikorwa cy’abagabo gusa, abagore nabo bagira ibyiyumvo kuri iki gikorwa. Umugabo utabizirikana atuma umugore ahorana irari ndetse akumva atishimye kuko hari ikintu cya ngombwa aba abura mu buzima.



Hari rero abagore babona abagabo babo batita ku kubamara iryo pfa agatangira gushaka izindi nzira zo kwikura mu kibazo ariko siko uba ukwiye kubikora. Hari inzira ziboneye ushobora gukurikiza bikagufasha kunyura neza mu kibazo kandi umubano w'umugabo wawe ugakomeza.

1. Wimuca inyuma: Niba umugabo wawe atabasha kugera ku ndunduro y’ibyishimo byawe, ibuka ko igitsina gabo uzajya gushaka ahandi kitazasimbura agaciro k’umugabo wawe kose kuko hari n’ibindi warebyeho kugira ngo umukunde. Wibitakaza byose ukurikiye icyo kimwe gusa.

2. Shimagiza igitsina cye

Kuba umugabo atabasha kukunyura ntibivuze ko ari umunyantege nke. Birashoboka ko haba hari impamvu nyinshi zirimo n’uburyo umwiyegereza. Mwereke ko igitsina cye ari kiza ndetse ko ugikunze cyane kubera akamaro keza kigufitiye. Ibi bizatuma yisanzura arusheho kukwegera kandi bizagenda bihinduka uko iminsi yicuma.

3. Menyera igitsina cye n’umubiri we

Abagabo baratandukanye kuko buri wese agira igice cy’umubiri kizamura amarangamutima ye kurusha ibindi. Wireba gusa ko ataguhaza mu gitanda ahubwo iga umubiri we umenye aho ibyishimo bye biri bityo ahakoreshe nawe aguha ibyishimo.

4. Mwubakemo ubushuti n’imbamutima zidashingiye ku kabariro gusa: Urukundo rugenda neza rukanoroha iyo buri wese afitiye undi amarangamutima y’ubucuti budasanzwe. Irinde kwigira uwo ku ruhande muhura kubera akabariro gusa, umwereke ko igihe cyose umufite ku mutima ubuzima buzajya bugenda buhinduka buhoro buhoro.

5. Mumarane igihe gihagije

Iyo umaranye igihe n’umukunzi kandi mukanezeranwa, n’igikorwa cy’akabariro kigenda neza. Mujya kubikora buri wese yabitekerejeho kandi yabifatiye umwanya uhagije bityo mukisanga mwabyishimiye kumpande zombi.

6. Kangura amarangamutima ye kuri telephone

Iyo unyaruka ukamukangura, ukamutungura, ukamwereka bitunguranye ko umwitayeho igihe mutari kumwe, bituma aza yumva ibyiyumviro byo gutera akabariro byazamutse bigatuma igikorwa kigenda neza.

7. Banza usuzume niba yarigeze kujya yikinisha

Umugabo wigeze kujya areba porono nyinshi cyangwa akikinisha cyane akunda kugira ibibazo byo gutakaza umurego vuba cyangwa akumva ko intoki ze arizo ziri bumuhe ibyishimo birenze ibyo akwitezeho. Muhumurize umubwire uti “Mukunzi, shyira ibiganza byawe ku ruhande ndahari ngo nguhe ibyishimo bihagije.”

8. Nimuganire ku gikorwa mugiye gukora

Murinde kwinjira muri iki gikorwa asa nk’aho atunguwe cyangwa asa nk’uwagiteguye wenyine, ahubwo mubiganireho murusheho kubyiyumvamo.

9. Niba ataguhaza, irinde kwikinisha

Nutangira kwikinisha bizatuma aribyo biba mu bwonko bwawe bitume utangira kubona umugabo nk’aho ntabushake umufitiye. Ni byiza ko umufasha guhindura uburyo aho kumutererana uhimba ubwawe.

10. Itabire imyiteguro ye yose kuri iki gikorwa

Niba uziko hari ibintu umugabo wawe akunze gukora cyangwa kureba mu kwitegura gutera akabariro, mufashe umwegere mubifatanye. Ntukabe nka babagore binjira mu gitanda akumva ko kuba aryamye yambaye ubusa bihagije gusa kugira ngo igikorwa kibe kandi kigende neza.

11. Mumenere ibanga ry’umubiri wawe

Witinya kumubwira uti ‘iki gice kimfasha kugera ku ndunduro y’ibyishimo kurusha ibindi’. Ni wowe uzi ibyagushimisha ashobora kuba adakora ngo musangire ibyishimo, isanzure umubwire ibanga ryawe ubona ataravumbura.

12. Menya ko hari abagore bafata igihe kirekire kugira ngo bagere ku byishimo byabo: Hari abagore bigorana ko basohora amavangingo yabo cyangwa kuba bagera ku ndunduro y’ibyishimo byabo. Niba umugabo wawe arangiza vuba wowe ukarangiza bitinze bigatuma ataguha ibyishimo nk’ibyo yabonye, mube hafi umutware neza wongere umutegure abashe gukomeza igikorwa utamweretse ko wivumbuye.

13. Winezeza abandi bagabo

Impamvu zishobora gutuma umugabo wawe ataguha ibyishimo zishobora no guturuka kuri wowe. Niba umugabo wawe amenye ko wirirwa wisanzura, ukidagadurana n’abandi bagabo ntabwo azakwiyumvamo. Ibi bishobora kuba impamvu yo kutabasha kukugeza kundunduro y’ibyishimo byawe.

14. Irinde kumutesha umutwe

Imibonano mpuzabitsina ni igikorwa gitangirira mu mitekerereze. Niba umugabo wawe ntamahoro umuha ukamuhoza kunkeke, ntuzumve ko we azabasha kuguha ibyo byishimo by o mu buriri.

15. Mushotore

Hari icyo bita gushotora umugabo ugamije gutuma ashaka akabariro no kumukumbuza ibihe byiza mujya mugirana muri iki gikorwa. Witegereza ko ariwe utera intambwe akwegera, niba nawe ubikeneye mwereke ko akenewe biranamunezeza.

16. Wimukina imikino yo kumubeshya ngo itume agutekerezaho cyane: Hari abagore bakora ibyo akumva ko bifasha umugabo nyamara bimutesha ubushake. Wimubeshya ko uri mu mihango, ko urwaye n’ibindi bisubiza inyuma ubushake yari agufitiye. Imikino yo kumwereka uyu munsi ko utamushaka, ejo ngo uramushaka ituma abura uko agufata.

17. Mubwire ibyo ushaka n’ibyo wifuza

Umugabo wawe witegereza ko azabasha gusoma ibyo utekereza, ntiwaba wamuhaye ako kazi kose ngo abashe no kugushimisha. Mufashe umubwire ibyo ukeneye n’uburyo umukeneyemo udaciye ku ruhande.

18. Ni mutegurane mbere na nyuma y’igikorwa

Mbere y’igikorwa mufatanya gutegurana musomana, masaje n’ibindi bibanezeza (FOREPLAY). Nyuma y’igikorwa mufashanya kwiyumvanamo ko buri wese yihariye kubera ibyiza amaze kugukorera (HINDPLAY). Ibi bituma yumva koko adasanzwe bikamutera ishyaka ryo gukomeza kwiha intego yo kuzongera kubikora neza n’ejo n’ejo bundi.

19. Wimumwaza munshuti zawe

Wigenda usebya umugabo wawe muri rubanda, ngo ugende uvuga ingano y’igitsina cye cyangwa intege nke ze mu buriri. Ibi bimuca intege bigatuma n’ubushake bugabanuka.

20. Ntugaseke abandi bagabo bafite ikibazo nk’icye

Iyo useka cyangwa ugasebya abandi bagabo bafite ikibazo nk’icye cyo kudatinda mu gutera akabariro ntabwo bibashimisha babifata nko kubagabaho igitero.

21. Iga kumufasha kwisanzura no kumarana umurego akanya:Abagabo bamwe bakenera ubufasha mu kugira ngo babashe kumarana akanya umurego w’igitsina bitume anashobora kugufasha gusohora amavangingo nawe ugere kundunduro.

22. Rekera aho gutekereza cyane

Byakugora ko uryoherwa n’akabariro mu gihe umugabo wawe ari mu gikorwa nawe ukaba wibereye mu bitekerezo by’urudaca. Uri gutekereza niba amabere yawe ateye neza, niba igitsina cyawe kimunogera, niba uhumura neza, niba abana bakoze imikoro neza cyangwa niba watanze raporo nziza ku kazi. Isanzure umufashe kuguha ibyishimo.

23. Shaka ubujyanama

Iyo mushatse umuntu ubaganiriza bibafasha kumvana no kwihanganirana.

24. Itoze kwihangana

Imibonano mpuzabitsina nayo ibamo ubuhanga kandi kuguma kwitoza bituma urushaho kumenyera. Mu rukundo jya umenya ko ari imibiri ibiri itandukanye iza kwihuza ngo imenyane. Menya ko uyu munsi imibonano ishobora kutagenda neza ariko uko mukomeza kwihangana no kuganira, no kuguma kuzana udushya bigenda birushaho kumera neza.

Niba rero gutera akabariro bitagenda neza, wifata imyanzuro ihutiyeho kuko hari ubwo biba bishobora gukemuka mutagombye kwiha rubanda. Byose bipfira ku mpamvu zitandukanye byaba n’uburwayi mukagana abaganga bakabafasha.

Src: ThatCelebrity.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND