RFL
Kigali

Etienne Nkuru uherutse gukora ubukwe yasohoye indirimbo nshya 'Nduwawe' yakoranye na Serge Iyamuremye-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/08/2020 17:18
0


Etienne Nkuru umuhanzi nyarwanda wa Gospel uba mu gihugu cya Canada, yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we Alice Uwamahoro mu birori bibereye ijisho byabaye tariki 15/08/2020. Nyuma y'iminsi micye akoze ubukwe, kuri ubu Etienne Nkuru yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Nduwawe' yakoranye n'umuramyi Serge Iyamuremye.



Etienne Nkuru watangiye umuziki akiri umwana muto, magingo aya amaze gukora indirimbo zigera kuri 14 ubariyemo n'iyi nshya yashyize hanze. Mu mpera z'umwaka wa 2018 ni bwo yakoze igitaramo cy'amateka mu muziki we dore ko cyitabiriwe n'abantu benshi cyane, ibintu byamushimishije bikomeye ndetse bimwongeramo imbaraga nyinshi zo gukorera Imana. Ari mu bahanzi baba hanze y'u Rwanda bakorana imbaraga nyinshi umuziki wabo.

Serge Iyamuremye wakoranye indirimbo na Etienne Nkuru, ari mu baramyi bakunzwe cyane mu Rwanda bitewe n'indirimbo ze zomora imitima ya benshi. Ni umwe mu bahanzi b'ibyamamare mu muziki wa Gospel bazwiho umutima wo gufasha abanyempano bashya mu muziki wa Gospel, bagakorana indirimbo. Ibi abikora nk'umusanzu we mu gushyigikira impano zabo dore ko we aya mahirwe atayabonye ubwo yatangiraga umuziki nk'uko aherutse kubitangariza inyaRwanda.com.

REBA HANO INDIRIMBO 'NDUWAWE' YA ETIENNE FT SERGE


Iyi ndirimbo 'Nduwawe' ya Etienne Nkuru na Serge igiye hanze ikorera mu ngata indirimbo 'Uri ibyishimo byanjye' yasohotse ku munsi w'ubukwe bwa Etienne Nkuru. Ni indirimbo ifite umwihariko dore ko ari yo Etienne Nkuru yahimbiye umugore we Alice Uwamahoro ndetse akaba yarayimuririmbiye amutunguye nk'uko yabitangarije INYARWANDA, ayinyuzamo amagambo yo gushimira Imana yamuhaye umugore mwiza. Ati "Ndashima Imana yakumpaye, ndashima Imana yatumye tumenyana".

Mu kiganiro na INYARWANDA, Etienne Nkuru yadutangarije ko yanditse iyi ndirimbo ye nshya 'Nduwawe' asaba Imana ngo imugenze uko yo ishaka, agume mu rukundo rwayo. Yagize ati "Nasabaga Imana ngo ingenze uko ishaka singende uko nshaka cyangwa sinkore ibyo nshaka ahubwo abe ari yo yonyine inshoboza mu byo nkora byose. Nari ndimo mbwira Umwami ndi uwawe ungenze uko ushaka ngume mu rukundo rwawe kuko abantu benshi inkundo zabo zabaye nke ariko urw'Imana ruruzuye".

Umuramyi Serge Iyamuremye azwiho gufasha abanyempano bashya


Etienne Nkuru yashyize hanze indirimbo yakoranye na Serge Iyamuremye

REBA AMAFOTO Y'UBUKWE BWA ETIENNE NKURU NA ALICE

Etienne Nkuru na Alice Uwamahoro bakoreye ubukwe bw'agatangaza muri Canada

REBA HANO INDIRIMBO 'NDUWAWE' YA ETIENNE NKURU FT SERGE IYAMUREMYE


REBA HANO INDIRIMBO 'URI IBYISHIMO BYANJYE' ETIENNE NKURU YAHIMBIYE UMUGORE WE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND