RFL
Kigali

Fif Rox yisunze P Fla asohora indirimbo yise ‘Sukuma’ anahishura ahazaza he muri muzika

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:25/08/2020 17:22
0


Umuraperikazi uri kuzamukana imbaraga muri muzika Nyarwanda, Iradukunda Ingabire Joselyne wiyita Fifi Rox muri muzika, yamaze gusohora indirimbo nshya yise “Sukuma” igaragaramo umuraperi P Fla na Mr Ozzi B nawe uri kwigaragaza neza muri muzika.



Fifi Rox, aganira na INYARWANDA, yatangaje imigambi afite mu nzira ye ya muzika. Uyu muhanzikazi yakoze indirimbo zitandukanye zirimo; Ki Boss, Come Back, Isezerano n’izindi. N'ubwo yisanze mu njyana ya Hip Hop, ntibivuze ko n’izindi njyana atazigerageza. Yifuza kandi kuzagera ahakomeye muri muzika ku ruhando mpuzamahanga.


Fifi Rox ashimangira ko yinjiye muri Muzika mu 2017 aje guhatana ataje gukora muzika nko kwishimisha, ahubwo yabyinjiyemo nk’akazi agomba gukora kandi inzozi ze azazisohoza, ni yo ntego ye. Ati: "Ninjiye muri muzika nzi neza ko hari abandi bahanzi kandi bakomeye, ariko ibi ntibyaca intege na gato, nzakora nkore ibintu byiza kandi kubera Imana ndetse n’abantu bizangeza heza”.

Ubu magingo aya Fifi Rox, afite indirimbo ze ku giti cye zigera kuri 5 hamwe n’izindi yagiye akorana n’abandi bahanzi batandukanye, nka; Impinduka, Irindi Joro, ndetse n’iyitwa Abamikazi. Mu magambo asa n’ayiganje muri iyi ndirimbo nshya yise “Sukuma”, aba agarura iri jambo cyane. Bamwe bibajije icyo aba ashaka kuvuga ariko yatangaje ko ahanini ari uburyo bwo gufasha umuntu runaka, gusunika ibintu bigatera imbere muri rusange.

Fifi Rox na Mr Ozz B

FiFI Rox amara amatsiko bamwe baba bibaza ko Abaraperi benshi binjira muri Hip Hop bagahita biyahuza ibiyobyabwenge, ku ruhande rwe abona atari ko biri. ati “Mu by'ukuri umuhanzi wese yanywa ibiyobyabwenge ku giti cye, yewe n’uririmba R&B yabikoresha n’ubwo ahanini batunga agatoki abaraperi. Ariko mbona bidakwiye kubikoresha, ni bibi cyane n’ababikoresha bazabireke burundu niho muzika y’umuntu itera imbere. Abaraperi ntabwo ari bose, aba umwe agatukisha bose”.


Kuba yarateye intambwe akegera umuraperi P Fla ngo bakorane indirimbo, uyu muhanzikazi mushya mu muziki nyarwanda, yavuze ko yabonye ari we muhanzi utagorana kandi ucisha make. Fifi ati: "Buriya P Fla ni umuntu utuje ni uko bamwe batabizi, uramwegera akumva icyifuzo nawe akagufasha mu gihe biri ngomba”.

KANDA HANO WUMVE SUKUMA YA FIF ROX FT P FLA NA MR OZZ B

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND