Inkuru iri kuvugwa cyane muri Kenya no hanze yaho, ni iy’umugabo w’Umukerarugendo witwa Mike Oliver wanduje SIDA abakobwa n’abagore bafi 100 mu gihe gito yari amaze mu butembere muri Kenya, gusa yafashwe ashaka gucika nyuma yo kumuvumbura ko ari umwangizi w’ubuzima bw’abantu.
Amakuru amwe n'amwe dukesha ibinyamakuru byo muri Kenya nka Kenyatoday ashimangira ko Mike Oliver yanduje agakoko gatera SIDA abantu 100, gusa abagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yararanye nabo bagera kuri 20. Uyu mugabo afashwe bitewe ahanini n'uko mu minsi yashize yerekanye amafoto y’abagore barenga 20 yerekanaga ko bishimanye, yaje gufatirwa ku mupaka wa Namanga agerageza gutoroka.
Mike Oliver yahinduranyaga abakobwa n'abagore
Bivugwa ko uyu mugabo
w’umunyamahanga yaje muri Kenya mu biruhuko muri iki gihe cy’icyorezo cya
Covid-19. Mu kiruhuko cye, yahisemo kwishimira ibihe bye hamwe n’abakobwa beza
bakiri bato. Umwuka mubi watangiye gututumba binyuze ku mbuga nkoranyambaga bahamya ko
yanduye Virusi itera SIDA kandi ko yanduje abo bagore n’abakobwa bose yaryamanye nabo.
Benshi mu bagore yaryamanaga nabo barubatse
ndetse na bamwe biteguraga gushyingirwa. Amafoto y’abakobwa biteguraga ubukwe amaze
gukwirakwira, gushyingirwa kwabo bivugwa ko bisa n’ibyarangiye. Mike Oliver ibyo yakoraga byose byari bibi cyane, uwo
yararanaga nawe yahitaga amugaragaza ku mbuga nkoranyambaga. Ntabwo abantu bishimiye
ibyo uyu munyamahanga yakoze niyo mpamvu yashinjwaga ibyo yakoze byose ngo
azabiryozwe.
Mike Oliver aho yabaga ari hose yabaga ari kumwe n'umukobwa cyangwa umugore. Amakuru amaze gusakara Oliver yagerageje gutoroka ajya hanze y'igihugu cya Kenya ariko yafatiwe ku mupaka wa Namanga mbere y'uko yambuka igihugu asa n’uwerekeza muri Tanzania.
Abakobwa batari bacye bandujwe SIDA na Mile Oliver
TANGA IGITECYEREZO