RFL
Kigali

Ronaldinho Gaúcho n'umuvandimwe we barekuwe nyuma y’amezi atanu bafungiye muri Paraguay

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/08/2020 11:19
0


Kera kabaye urukiko rukuru rwo muri Paraguay rwategetse ko umunyabigwi mu mupira w’amaguru Ronaldinho Gaucho n’umuvandimwe we Roberto Moreira bari bamaze amezi atanu bafungiye muri Paraguay bashinjwa gukoresha ibyangombwa by’impimbano barekurwa.



Hari hashize amezi ane Ronaldinho n’umuvandimwe we bafungishije ijisho aho bari barashyizwe muri Hotel ariko batemerewe gusohoka muri Paraguay, nyuma yo gusohoka muri gereza bari bamazemo ukwezi kumwe batanze amande ya Miliyoni 1 n’ibihumbi 600 by’amadolari ($1.6m).

Urukiko rukuru rwo mu murwa mukuru w’iki gihugu Asuncion, rwahanishije Ronaldinho n’umuvandimwe we gutanga ibihumbi 200 ($200,000) by’amadolari ya amerika kugira ngo barekurwe nyuma yo guhamwa n’icyaha.

Umucamanza wo muri Paraguay Gustavo Amarilla yavuze ko aba bagabo babiri bari bakeneye ubutabera nyuma y’amezi atanu bafunze, kandi ko nyuma yo gutanga ibihano baciwe n’urukiko batazongera gukurikiranwa n’igihugu cya Paraguay ahubwo bazahita basubizwa iwabo i Rio de Janeiro muri Brazil.

Ubushinjacyaha bwo muri iki gihugu bwavuze ko Ronaldinho atari azi ko ibyangombwa atunze ari ibihimbano, gusa umuvandimwe we akaba yari abizi.

Ronaldinho w’imyaka 40 y’amavuko na mukuru we Roberto Moreira w'imyaka 49 bafatiwe mu mujyi wa Asuncíon mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 4 Werurwe 2020, aho binjiye muri iki gihugu ku buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko bari bafite Pasiporo z’impimbano.

Bahita bafatwa na Polisi y’iki gihugu basjyanwa muri gereza kugira ngo hatohozwe neza ibijyanye n’ibi byangombwa bafite. Ronaldinho yari yerekeje muri Paraguay gukora ubukangurambaga ku gitabo no ku bikorwa bye by’ubukangurambaga bwo gufasha abana bo mu miryango ikennye.

Ronaldinho Gaúcho yakiniye amakipe arimo Gremio, mbere yo kujya muri Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, FC Barcelona yo muri Esipanye, AC Milan yo mu Butaliyani ndetse n’andi.

Ronaldinho yatwaranye n’ikipe y’igihugu ya Brazil ibikombe bitandatu bikomeye, birimo Copa Amerika mu mwaka wa 1999, Igikombe mpuzamigabane’FIFA Confederations Cup’ mu mwaka wa 2005 ndetse n’igikombe cy’Isi Brazil yegukanye muri 2002.

Ronaldinho yahembwe ubugira kabiri n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA nk’umukinnyi mwiza kurusha abandi mu 2004 na 2005.

Ronaldinho n'umuvandimwe we bari bamaze amezi atanu bafungiye muri Paraguay

Ronaldinho n'umuvandimwe we bahamwe n'icyaha cyo gukoresha ibyangombwa by'impimbano

Ronaldinho yamenyekanye cyane akina muri FC Barcelona





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND