Impano, ni kimwe mu bintu bishobora guhindura ubuzima bwa benshi mu gihe gito. Uko impano igaragazwa igashimwa, ni bimwe mu bizamura imbaraga za muntu. Reka tugaruke ku mpano ziri kwigaragaza hano mu Rwanda n'uko bamwe bazibona mu mboni ya muzika mu myaka iri imbere.
Igihangano cy’umuhanzi abantu
bagikunda bashingiye ku bintu 5 by’ingenzi ari byo; Ubutumwa bugikubiyemo, uburyo
gikozwemo (Style), ariyo mpamvu uzabona indirimbo ikunzwe kandi washakamo
ubutumwa kuri rubanda ukabubura ariko kubera uburyo yakirwa mu mitima ya benshi
cyane urubyiruko igakundwa kurenza ifite icyo yigisha rubanda. Abayumva bapfa kuba bumva ibasusurutsa gusa
nta kindi bitayeho, ijwi ry’uririmba n’injyana aririmba, ubuhanga mu myandikire n'ibindi.
Muri ibi bihe hari ahabanzi bakiriwe
neza mu ruhando rwa muzika. Mu bahanzi 10 bari kugaragara muri iyi nkuru, uzasanga
bakunzwe muri ibi bihe, uzabibwirwa n'uko ku mbuga nkoranyamaba, ibinyamakuru byandika n’inyakiramajwi (Radio) n’isakazamashusho
(Television) no muri rubanda bigaragaza ko aba bahanzi ari abanyempano bafite icyo bazabyara mu myaka iri mbere uhereye uyu mwaka wa 2020.
Ntabwo bivuze ko aba bahanzi 10 ari bo
bakora ibihangano byiza nk’abahanzi bakizamuka, oya n’abandi barashoboye kandi
ni benshi, gusa aba 10 bigaragara ko bafite impano haba mu ijwi ry’imiririmbire
n’ubutumwa ku bakundana, basa nk’abashimwa cyane n'ubwo n’abandi bahanzi ari ko
bimeze ariko tukaba tutabarondora bose uko bakabaye. Reka tube tugarutse kuri
aba 10.
1.Nelly Ngabo
Umuhanzi Nelly Ngabo uri mu bari kuzamuka neza, akorera muzika ye mu nzu itunganya muzika ya Kina music. Yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Why, Nzahinduka, Byakoroha, Ntibikabe ft Butera Knowless, ndetse n'iyo yise 'Zoli' iri gukundwa na benshi mu Rwanda. Umunyabigwi The Ben aherutse kuvuga ko Nelly Ngabo azavamo umuhanzi ukomeye mu Rwanda.
2. B-Threy
Bertrand Muheto wiyise B-Threy ni umwe mu baraperi bamaze kuzamura izina ryabo mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda. Yamenyekanye
ubwo yabarizwaga mu nzu ya Green Ferry, inzu yahurije hamwe abahanzi bakizamuka mu njyana
ya Hip Hop ariko bakora iyitwa ‘Kinyatrap’, gusa B-threy yaje kuyivamo. Yamenyekanye
mu ndirimbo zitandukanye nka; Land Lord, Imari, Nicyo gituma n’izindi yakoranye n’abandi
bahanzi batandukanye.
3. Niyo Bosco
Uyu muhanzi amaze igihe gito muri
muzika ariko ubuhanga mu ijwi rye no kuririmba ubutumwa busana imitima ya
benshi biri mu biri kumuzamura muri muzika Nyarwanda. Niyo Bosco kandi afatwa nk’umuhanzi
utangaje aho aririmba akanacuranga Gitari mu gihe afite ubumuga bwo kutabona.
Yamenyekanye mu ndirimbo
zitandukanye zakunzwe n’abatari bake nka; Ubigenza ute? (Iyi ndirimbo niyo
yamugize uwo ari we magingo aya, ubu kandi imaze kurebwa n’abantu hafi Miliyoni n’igice ku rubuga rwa Youtube), Uzabe
intwari, Ibanga, Ubutumwa, Imbabazi ariyo ndirimbo nshya aherutse gusohora.
4. Ariel Wayz
Ariel Wayz, ni umuhanzikazi ukizamuka muri muzika Nyarwanda. Ni umuhanga mu kwigana indirimbo z’abandi bahanzi batandukanye. Abarizwa mu itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi ryamamaye nka “Symphony Band”. Abenshi mu bakurikirana ibya muzika bemeza ko Ariel Wayz ari inyenyeri imurikira u Rwanda mu bya muzika y'ahazaza.
Ibi BBC yabigarutseho ishimangira ko ari umukobwa w’umuhanga. Ariel kandi ukora muzika mu njyana ya RnB na Pop, yakunzwe na benshi mu ndirimbo ‘The boy from mars’ yakoranye na Jumper Keellu ft Karazu, n’indirimbo yuje amajwi meza yiswe ‘Hey’ ya Sympony Band, Ariel ayigaragaramo n’ijwi ry’ubuhanga. Agaragara no mu ndirimbo Umwali yakoranye na Bushali. Twanakwibuka ko uyu muhanzikazi ari mu bahatanye mu irushanwa ry’umuziki rya ‘The Voice Afrique Francophonie”
5. Calvin Mbanda
Mbanda John (Calvin Mbanda) nawe ari mu bahanzi bari kuzamuka neza muri muzika
Nyarwanda. Uyu muhanzi abarizwa mu nzu itunganya muzika ya The Mane. Yagiye
akora indirimbo zakunzwe na benshi nka; My Love, Aye, Simbazi, All I need n’izindi.
6. Kivumbi King
Kivumbi King, ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka muri muzika, uyu kandi ni umusizi dore mu 2017 yegukanye igihembo gihabwa uwahize abandi mu irushanwa rya "Kigali Itatswe n’Ubusizi" rihuriza hamwe abahanga mu kuvuga imivugo. Kivumbi yamenyekanye mu ndirimbo zirimo; Vanessa, Madam, Fever, Maso y’Inyana, Sabrina yakoranye na Mike Kayihura.
7.Mike Kayihura
Kayihura, ari mu bafite icyerekezo
cyiza muri muzika. Abantu benshi bamukundiye ubuhanga bwe mu kuririmba no kwandika. Azi gucuranga bimwe mu bicurangisho bya
muzika birimo Piano. Azwi mu ndirimbo nka; You yakoranye na Rita Ange Kagaju, Ice
V, Kante, Trust Me, n’zindi.
8. Victor Rukotana
Rukotana yahoze afashwa n’umuhanzi
Uncle Austin muri Label ya “The Management Ent”. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo
‘Mama cita’ yakoranye na Uncle Austin, ‘Sweety love’, ‘Promise’Se
Agapo, Umubavu, Warumagaye n’izindi.
9. Yvanny Mpano
Yvany Mpano amaze kwigarurira imitima
ya benshi hano mu Rwanda mu njyana ya R&B mu ijwi ryiza ryuje amagambo y’Urukundo. Yamenyekanye mu ndirimbo nka; Waruzuye, Ndabigukundira n’izindi.
10. Ruti Joel
Ruti Joel yerekana ejo hazaza muri muzika Nyarwanda mu ndirimbo zuje ubutumwa n’ubuhanga. Akunzwe mu ndirimbo zirimo; La Vie Est Belle, Rusaro, Rumuri rw’Itabaza n’izindi. Aba bahanzi uko ari 10 usanga bagaruka mu majwi y’abakunzi ba muzika bivugwa ko bakomeje kwigaragaza mu ruhando rwa muzika baba inyenyeri zimurikira u Rwanda muri muzika, gusa hari n’abandi bahanzi benshi bakizamuka bari kwigaragaza neza, muri macye u Rwanda rufite impano nyinshi.
TANGA IGITECYEREZO