Aline Gahongayire yifashishije ijambo ryasakajwe na Papa cyangwe ahishura aho icyangwe cya mbere gikenewe-VIDEO

Iyobokamana - 24/08/2020 4:02 PM
Share:

Umwanditsi:

Aline Gahongayire yifashishije ijambo ryasakajwe na Papa cyangwe ahishura aho icyangwe cya mbere gikenewe-VIDEO

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda TV, Aline Gahongayire yavuze ko n'ubwo umubiri Imana yaturemanye ugomba gusa neza, ariko biba byiza kurushaho iyo icyangwe cya mbere gihereye mu mutima hanyuma kikabona kugaragara hanze.

Urubyiruko muri iyi minsi iyo babonye umuntu wambaye neza bavuga ko ari ku cyangwe mu kugaragaza ko yarimbye. Umuhanzi King Lewis wiyise Papa cyangwe ari mu batumye iri jambo ryamamara cyane kurushaho ku buryo ubu yabaye icyamamare ndetse abenshi mu rubyiruko bazi ko ari umwe mu basore bambara neza i Kigali.

Yifashishije ijambo icyangwe, Aline Gahongayire yavuze ko uyu mubiri twambaye ari impano y’Imana abantu bagomba kwitaho ariko bikaba byiza kurushaho bawitayeho bahereye imbere bagashaka umunezero wo mu mutima. Ati’’ Icyangwe cya mbere gihera mu mutima hanyuma kigasohoka no hanze’’.

Yakomeje avuga ko na Kiristo ajya kugenda atigeze asigira abantu imyenda ahubwo yadusigiye amahoro. Aline Gahongayire yatangaje ibi ubwo twari tumusanze mu gikorwa yatumiwemo na Petersbakers cyo kumurika ku mugaragaro Televiziyo igiye gutangirira kuri internet, P-TV ndetse website yitwa www.petersbakers.com

Ese kubera iki ari ngombwa kurinda umutima? Kubera iki umuntu agomba kwiha amahoro? Ukurikije uko ubyumva urumva byamworohera guhuza na Papa cyangwe? Byinshi wibaza yabisobanuye mukiganiro kiza twagiranye.

Reba hano ikiganiro twagiranye na Aline Gahongayire



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...