RFL
Kigali

King Boys Itsinda rishya muri muzika ryashyize hanze indirimbo “Go Dawn“ rinahishura ingamba rizanye -VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:24/08/2020 0:55
0


Uko bwije n'uko bukeye impano zigenda zivuka zikanagaragazwa, ubu itsinda rya King Boys mu ryashyize hanze indirimbo nshya “Go Dawn” igaruka ku magambo y’urukundo, umuntu abwira umukunzi we bari mu munyenga w’urukundo.



King Boys igizwe n’abahanzi babiri ari bo; Jimmyson na Babyzou, umwe akora injyana ya Hip Hop undi akaririmba mu njyana ya R&B. Mu kiganiro na InyaRwanda, aba basore batangaje ko bamaze igihe kirenga imyaka itanu muri muzika, gusa babifata nk'aho ubu ari cyo gihe cyo kwigaragaza. Kugeza ubu bafite indirimbo 5 ari zo; Making Sure, International Love (Iyi ndirimbo yakozwe na Holy Beat) ,Go Dawn (yakozwe na Bob n’izindi bari kwitegura gusohora zakorewe muri The Mane.


Murulla Ramadhan (Babyzou) na Ndahimana Jimmy (Jimmyson) bagize King Boys, bavuga ko bafite intego zo kuzamura muzika ku rwego rushimishije nk’imwe mu ngamba zabo. 

Babyzou yagize ati ”Twe turi itsinda rya King Boys ariko icya mbere ni, ugukoresha imbara no kuririmba ibintu bifite ireme mubyo wiyemeje, ibi byatuma umuziki uzamuka cyane cyane burya itsinda iyo ryahuje ibintu bigenda neza mugakomera ku buryo byanafata urwego mpuzamahanga”.

Jimmyson yemeza ko icya mbere ari ugutambutsa ubutumwa bwiza mu ndirimbo. Yagize ati ”Ubutumwa bwiza usanga abenshi babuhoza ku mutima, twaje muri muzika guhatana kandi ku bufatanye n’abakunzi ba muzika tuzazamura mukiza Nyarwanda”.

KANDA HANO WUMVE “GO DAWN’” YA KING BOYS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND