Uko bwije n'uko bukeye impano zigenda zivuka zikanagaragazwa, ubu itsinda rya King Boys mu ryashyize hanze indirimbo nshya “Go Dawn” igaruka ku magambo y’urukundo, umuntu abwira umukunzi we bari mu munyenga w’urukundo.
King Boys igizwe n’abahanzi babiri ari bo; Jimmyson na Babyzou, umwe akora injyana ya Hip Hop undi akaririmba mu njyana ya
R&B. Mu kiganiro na InyaRwanda, aba basore batangaje ko bamaze igihe kirenga imyaka
itanu muri muzika, gusa babifata nk'aho ubu ari cyo gihe cyo kwigaragaza. Kugeza ubu
bafite indirimbo 5 ari zo; Making Sure, International Love (Iyi ndirimbo
yakozwe na Holy Beat) ,Go Dawn (yakozwe na Bob n’izindi bari kwitegura gusohora zakorewe muri
The Mane.
Murulla Ramadhan (Babyzou) na Ndahimana Jimmy (Jimmyson) bagize King Boys, bavuga ko bafite intego zo kuzamura muzika ku rwego rushimishije nk’imwe mu ngamba zabo.
Babyzou yagize
ati ”Twe turi itsinda rya King Boys ariko icya mbere ni, ugukoresha imbara no
kuririmba ibintu bifite ireme mubyo wiyemeje, ibi byatuma umuziki uzamuka cyane
cyane burya itsinda iyo ryahuje ibintu bigenda neza mugakomera ku buryo
byanafata urwego mpuzamahanga”.
Jimmyson yemeza ko icya mbere ari ugutambutsa ubutumwa
bwiza mu ndirimbo. Yagize ati ”Ubutumwa bwiza usanga abenshi babuhoza ku mutima,
twaje muri muzika guhatana kandi ku bufatanye n’abakunzi ba muzika tuzazamura
mukiza Nyarwanda”.
KANDA HANO WUMVE “GO DAWN’” YA KING BOYS
TANGA IGITECYEREZO