RFL
Kigali

Michael Sarpong agiye gukomereza ubuzimwa muri Tanzania

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:21/08/2020 15:20
0


Michael Sarpong w’imyaka 24 y’amavuko uherutse gutandukana na Rayon Sports, yamaze kumvikana n’ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania kuzayikinira imyaka ibiri agatangwaho miliyoni 50 RWF.



Michael Sarpong hashize iminsi avugwa mu makipe atandukanye yaba ayo mu mahanga ndetse n’imbere mu gihugu, dore ko ikipe ya Simba Sports byagiye bivugwa ko yamaze kuyisinyira ariko bikaza kugaragara ko bitari byo kuko Simba yaje kugura abandi barutahizamu, Sarpong bakamutera  ipine.

Mu ikipe ya AS Kigali uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Ghana, byagiye bivugwa ko ashobora kwerekeza yo ariko naho amaso ahera mu kirere.Mu Rwanda ikipe yahabwaga yahabwaga amahirwe yo gusinyisha Michael Sarpong, ni Kiyovu Sports dore ko kuva umutoza mukuru w’urucaca Olivier Karekezi yagera mu Rwanda, yakunze kugaragara arikumwe n’uyu mukinnyi utari ufite ikipe kuva muri Mata 2020.


Sarpong Michael yaherukaga mu kibuga akinira ikipe ya Rayon Sports

Young Africans ikomeje kwiyubaka mu mpande zose, usibye abakinnyi iri gusinyisha, yamaze kumvina n’abatoza b’Abarundi harimo Kaze Cedric ndetse na Vladimir Niyonkuru uzaba ari umutoza w’abazamu, bose bashobora kuzagera muri Tanzania mu mpera z’ikicyumweru.

Michael Sarpong yasezerewe na Rayon Sports muri Mata 2020 ari  mu mwaka we wanyuma aho yazize amagambo yavuze kuri Munyakazi Sadate umuyobozi wa Rayon Sports. Sarpong agiye muri Tanzania asanga Ally Niyonzima na we wavuye muri Rayon sports ashoje amasezerano ye, akerekeza mu ikipe ya Azam FC.


Young Africans ikomeje urugendo rwo kwiyubaka





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND