RFL
Kigali

Serpha yasohoye indirimbo nshya nyuma y’amezi 10 avuga ko afitiye uruhisho abafana be-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/08/2020 12:01
0


Umuhanzi Serpha witabiriye irushanwa rya The Voice Afrique Francophone yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya y’urukundo yise “Your Style”.



Iyi ndirimbo yasohotse ku mugoroba w’uyu wa kane tariki 21 Kanama 2020, ibaye iya kabiri uyu muhanzi asohoye kuva atangiye urugendo rwe rw’umuziki.

Isohotse kandi nyuma y’amezi icumi asohoye iyitwa ‘Ugihari’ yashyize kuri konti ye ya Youtube, ku wa 13 Nzeri 2019.

Yabwiye INYARWANDA, ko yari amaze igihe ashyira ku murongo imishinga y’indirimbo agiye gukurikiranya amurikira abafana be n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange.

Serpha yavuze ko indirimbo ‘Your Style’ ibanjirije izindi yitegura gusohora, ku buryo atazicisha irungu abakunzi be.

Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo ye y’urukundo yayigeneye abakundana, aho buri umwe yiyemeza gukurikiza ibyifuzo bya mugenzi we kugira ngo amushimishe.

Ati “Nari maze igihe muri studio nkora indirimbo nyinshi kandi nziza cyane. Nshaka ko nzasingiza abakunzi b’umuziki w’u Rwanda ndetse n’abo hanze y’Igihugu.”

Ibitekerezo by’abamaze kureba iyi ndirimbo, babwiye Serpha ko ari umuhanzi w’umuhanga uzagera kure ntadacika intege.

Bavuze ko iyi ndirimbo ari nziza kandi ko umusore wabo atabatengushye mu guhitamo kubasangiza iyi ndirimbo nyuma y’amezi icumi.

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Brighton P n’aho amashusho yatunganyijwe na Dir.Louis Udahemuka ugezweho muri iki gihe, aho ari gukora kuri filime nyarwanda zikunzwe muri iki gihe.

Iyi ndirimbo ‘Your Style’ kandi yanditswe na Louis Udahemuka wanakoze amashusho yayo.

Umuhanzi Serpha yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise 'Your Style' nyuma y'amezi 10

Serpha yifashishije Umutoni Clemence uzwi muri filime ngufi y'uwitwa Bora Shingiro

Uyu mukobwa akina yitwa Luna ndetse ni we mukinnyi w'imena muri iyi filime Bora Shingiro

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YOUR STYLE' Y'UMUHANZI SERPHA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND