RFL
Kigali

Tonzi yahuye n'imiryango y'abana bafite ubumuga bamuganiza ubuzima bubabaje babayemo muri Covid-19 banamutuma kuri Leta-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/08/2020 19:41
0


Uwitonze Clementine (Tonzi) umuhanzikazi mu muziki wa Gospel ubifatanya n'ibikorwa by'urukundo byo gufasha no gukorera ubuvugizi imiryango y'abafite ubumuga abinyujije mu muryango yatangije witwa 'Birashoboka Dufatanyije', yahuye n'imwe mu miryango y'abafite ubumuga bamuganiriza ubuzima bubabaje babayemo muri ibi bihe bya Coronavirus.



Tariki 18/08/2020 nibwo Tonzi yahuye n'imiryango y'abana bafite ubumuga, bahurira mu kigo 'Izere Mubyeyi', bagirana ibiganiro byiza byabaye mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus dore ko buri umwe yari yambaye agapfukamunwa, hateguwe amazi yo gukaraba ndetse abitabiriye iki gikorwa bose bakaba bari bicaye bahanye intera. 

Mu bitabiriye iki gikorwa harimo abana bahagarariye abandi bana bafite ubumuga, abo akaba ari Jean D'amour na Patience, Ikigo kimwe mu byo basanzwe bakorana ndetse n'ababyeyi 20 bahagarariye abandi barimo abagabo/abagore batawe n'abo bashakanye nabo kubera kubyara abana bafite ubumuga.


Tonzi ubwo yari yahuye n'imiryango y'abana bafite ubumuga

Tonzi yabwiye INYARWANDA ko abafite ubumuga babayeho nabi cyane muri ibi bihe bya coronavirus dore ko n'ubusanzwe imiryango yabo iba itishoboye. Yavuze ko yifuza gushyiraho ihuriro ry'aba babyeyi mu kubakura mu bwigunge. Covid-19 yaje bamaze kugira ishyirahamwe ry'imyuga, bikabafasha kuva mu bwigunge aho bamwe bafuma, abandi bagakora isuku, n'ibindi bikorwa binyuranye by'imirimo y'amaboko. 

Yavuze ko mu gihe cya 'Guma mu rugo' yagerageje gukurikirana ubuzima bw'abana bafite ubumuga ndetse n'imiryango yabo, asanga hari byinshi bakeneyemo ubufasha. Yashimye ubuyobozi bwagiye bubafasha ibishoboka n'ubwo bidahagije ari nayo mpamvu akiri kubakorera ubuvugizi. Ni muri urwo rwego yateguye igikorwa cyo guhura n'iyi miryango kugira ngo baganire yumve icyo bifuza cyane cyabafasha muri iyi minsi.


Tonzi avuga ko yasanze abafite ubumuga bafite impano ikwiriye gushyigikirwa

Tonzi yavuze ko buri muntu akenera undi umutega amatwi-Guhura n'iyi miryango, yavuze ko byamweretse ibindi byinshi bikenewe kuri iyi miryango yishimiye cyane kubona ubatega amatwi by'umwihariko muri iki gihe cya Covid-19. Iyi miryango yamubwiye bimwe mu bibazo bahuye nabyo muri 'Guma mu rugo' birimo no kuba abana babo batabasha kubona uko bakurikira amasomo kuri radiyo na televiziyo.

Impamvu ibitera ni uko benshi muri bo nta radiyo na televiziyo bafite ukongeraho ko na bamwe mu babifite, bibagora cyane gukurikira amasomo mu buryo bumwe n'ubw'abana badafe ubumuga. Bifuza ko abana babo bashyirirwaho uburyo bwabafasha gukurikira amasomo mu buryo bw'ikoranabuhanga.

Tonzi aganira na INYARWANDA yagize ati "Nk'umuryango twaraganiriye, bavuga ibibazo bitandukanye, icyo bifuza cyane, urabona ko abandi bana barigira ku maradiyo abandi ku mateleviziyo, imiryango hafi ya yose nta maradio iba ifite nta mateleviziyo, nta bwisanzure, ugasanga basaba wenda kuba twabashakira amaradiyo byibura bakajya bumva amakuru, na wa mwana burya iyo ari mu rugo yumva izo ndirimbo bituma aguma hamwe".

Yavuze ko mu gihe cya Guma mu rugo, yakoze ibishoboka ashakira ibikoresho iyi miryango mu kubakura mu bwigunge. Ati "No muri Covid-19 hari abana twagiye tugeraho tubaha ibikoresho, ni abana baboha, abafuma, abashushanya,..kugira ngo bave mu bwunguge. Natwe ntabwo navuga ngo ubushobozi bwacu burahagije ahubwo ni kwa gukomeza guhozaho kugira ngo ufite icyo ashoboye, mu kuri aba bana tubiteho pe. Ni abana beza, ni abana bafite impano, iyo bitaweho hari icyo bakora".

Ababyeyi b'aba bana hari icyo bifuza cyane muri iki gihe amashuri atarafungurwa


Tonzi ati "Rero ababyeyi ni cyo bifuza cyane mu gihe abana batari kujya ku ishuri, ku buryo abafite ubumuga bagenerwa amasomo ajyanye n'uko bateye cyane cyane ko n'ababyeyi baba bataranize, ntabwo baba bumva ibyo biga. Ariko icyiza cya ndashoboye binyuze muri 'Birashoboa Dufatanyije' ni uko twari twaramaze kubona impano z'abana. 

Burya impano ni ikintu utigisha umuntu cyane, ngira ngo murabibona no mu mafoto ko muri Covid-19 muri lockdown, abana n'ababyeyi babo bashoboye kuboha utuntu mu rugo, ni ibintu byiza cyane dushaka no gushyiramo ingufu kugira ngo n'abandi bafatanyabikorwa baze tubishyiremo ingufu".

Yavuze ko ababyeyi b'aba bana aho kwicara ubusa mu rugo, iyo bicaye barimo kuboha, bituma amasaha yicuma kandi bikanabafasha kuva mu bwigunge. By'akarusho ibintu bakora, bikaba byanabinjiriza dore ko biba biri ku rwego rushimishimije. Mu byo bakora harimo; amataburo (tableau), utunigi, envelope n'ibindi. Yavuze ko umuryango mugari ubishyizeho umutima, amafaranga yava muri ibi bintu aba bahyeyi bakora, yababeshaho no mu buzima bwa buri munsi.


Tonzi yakomeje avuga ikindi kintu aba babyeyi bifuza cyane, ati "Ikindi kintu bifuza cyane, ni indyo yuzuye kuri bano bana. Nkanjye hari abo maze igihe tutabonana ariko tuvugana kuri telefone bamwe na bamwe, ni ukuri bakeneye ya ndyo yuzuye. Nk'uko batubwira ngo iyo umwana avutse aronka amezi 6, birakwiye ko no mu bafite ubumuga, dushakisha uburyo babona amafu y'ibikoma ahagije, abana bakabona izo mbuto, ayo mata, ni ukuri birashoboka dufatanyije".

Yavuze ko yahakuye umukoro wo gukomeza gushyira imbaraga nyinshi mu gukorera ubuvugizi abana bafite ubumuga n'imiryango bakomokamo. Ati "Umukoro nahakuye ni uko nakomeza gushyira ingufu mu buvugizi kugira ngo iyi miryango yitabweho pe. Nk'umupapa uba yiriranywe umwana, ugasanga ni ikibazo, ugasanga bano bana mu baturanyi ntabwo babakira". Yavuze ko hari umubyeyi wabahaye ubuhamya bw'ukuntu umwana we witwa Jean D'amour ukunda cyane kwiga yagiye gukurikira amasomo mu baturanyi, baramuheza, bitera igikomere gikomeye uyu mwana n'umubyeyi we.

Tonzi yavuze ko uyu mwana yashakaga kujya kwigira kuri televiyo yo mu baturanyi be ariko agezeyo baramwangira, ibyo bikaba byarakomerekeje cyane umubyeyi w'uyu mwana, yibaza uko yabona Radiyo cyangwa Televizyo ye, biramurenga. Tonzi avuga ko yasanze akwiriye kongera ingufu mu byo asanzwe akora byo kuvuganira aba bana. Yavuze ko hari byinshi byo gufasha aba bana n'imiryango yabo harimo no kubona ibyo kurya n'udupfukamunwa dore ko utwo yabahaye yasanze twarabasaziyeho.

Tonzi arakomanga kuri MTN, Airtel, iTel,..ngo bagire icyo bakora ku miryango y'abana bafite ubumuga kugira ngo haboneke telefone zigezweho


Undi mukoro afite ni uwo gushakira iyi miryango telefone zigezweho (Smart phones) Ati "Undi mukoro mfte nifuza cyane ni uwo gushakira aba babyeyi smart phones. Ni ukuri amasosiyete atandukanye, MTN, Airtel, iTel, ni ukuri ubu dufite imiryango igera kuri 80 ariko usanga aba babyeyi kubera nta makuru bahana, twasanze ko iyo bahura hari ikintu bibafasha ariko tubashije kubona smart phones buri mubyeyi akabona iye, tukabashyira mu matsinda, bakigishanya kuboha bari mu rugo, bakigishanya imyuga bari mu rugo natwe tukabasha kwifatanya nabo tukabasangamo tugahugurana, ibyo ni ibintu byadufasha". 

Yunzemo ati "Ni ukuri birakwiye ko aba babyeyi bakomeza kwitabwaho kuko ni ababyeyi b'abanyembaraga ku buryo udashobora kubyumva. Kurera umwana nk'uriya, uba ugomba guhora kwa muganga, nta matike, hari abanyoherereza impapuro akambwira ati nabonye transfert ariko nta tike, simfite icyo kurya, ugasanga nawe mu bushobozi bwawe hari aho bikurenga ariko ndabizi ko dufatanyije n'inzego zibifite mu nshingano, dufatanyije n'abanyarwanda muri rusange, abantu bafite umutima wo gufasha pe, ahubwo reka dukomeze, uwaba afite icyo yakora ku bw'abana, ku bw'imiryango yabo, yadusanga muri 'Birashoboa Dufatanyije' tukabazamura nabo kuko bari muri Rwanda rw'ejo, urubyiruko, reka nabo be gusigara inyuma".

Ni iki Tonzi agiye gukora byihuse nyuma yo kubona ko iyi miryango yugarijwe cyane?


Yavuze ko agiye gushyira ingufu mu gufasha iyi miryango uko abana bayo bakwigira mu rugo, buri mwana akabona uburyo akurikira amasoko bijyanye n'ubumuga afite ku buryo buri mwana abasha gukurikira amasomo ari mu rugo na cyane ko utamenya neza igihe iki cyorezo kizarangirira. Avuga ko agiye gukora ibishoboka akareba uko iyi miryango yabona radiyo na televiziyo, no gukomeza kubashakira imibereho dore ko bafite ubushobzi bwo gukora ibintu bitandukanye yaba kubaka n'ibindi.

Tonzi yashimiye cyane Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga (NCPD) ihora ibashyigikira, yanashimiye ibindi bigo byigenga bibatera inkunga mu buryo bwose bushoboka. Yavuze ko icyo iyi miryango ikeneye cyane ari uguhumurizwa no gushyigikira imirimo y'amaboko bakora. Yasabye kandi ko bishobotse hanashakwa udupfukamunwa tw'abana na kandagira ukarabe z'abafite ubumuga. Afite impungenge ko iki cyorezo gishobora kugera kuri aba bana bafite ubumuga bitewe n'uko ibikoresho tuvuze haruguru bihari ubu, hari benshi bigora kubikoresha kubera ubumuga bafite.

Icyifuzo imiryango y'abana bafite ubumuga yahaye Tonzi ngo akibagereze kuri Leta


Icyifuzo cya nyuma ababyeyi b'abana bafite ubumuga bamugejejeho ni uko muri buri shuri mu gihugu hose hashyirwaho ibyumba by'abana bafite ubumuga aho kugira ibigo byinshi by'abafite ubumuga. Ibi basanga byafasha abana bafite ubumuga kwisanzura, bakamenyerana na bagenzi babo badafite ubumuga, bikanabakura byihuse mu bwigunge kuko iyo bari mu kigo cyabo bonyine baba bumva bari mu wundi mudugudu wabo gusa. Tonzi yabwiye umunyamakuru wa INYARWANDA ko iki cyifuzo yagejejweho n'imiryango y'abana bafite ubumuga, nigisubizwa bazashima Imana mu buryo bukomeye.

Yagize ati "Aya mashuri ababyeyi bagiye bagira initiative yo kugira ngo ajyeho, baritanze kugira ngo abana bajye babona aho baba bari, ni uko aya mashuri yashyirwa mu mashuri yemewe kugira ngo bano bana babashe kwiga mu buryo bwisanzuye, habeho ibigo byinshi kuko usanga hari ibigo bike kandi ababyeyi batuye impande n'impande. Dufite icyifuzo cy'uko twasaba ahantu hari amashuri hose ko hajya hajyaho n'ibindi byumba by'abafite ubumuga". 

Yakomeje ati "Icyiza cyabyo ni uko aho kugira ngo tugire ibigo byinshi by'abafite ubumuga, ahubwo habaho ibigo bishamikiye ku bindi bigo kuko n'aba bana bakeneye kuba mu bandi. N'abandi bana badafite ubumuga bakamenyerana n'abafite ubumuga kugira ngo n'ubwo bajya mu ishuri bagatandukana bitewe n'umwihariko ariko nibajya gukina bakinane, niho bazaniteza imbere mu buryo bwihuse. Byibura buri karere, muri murenge ishuri ririmo, hajyaho ibyumba by'abafite ubumuga". 

Tonzi yasoje ikiganiro twagiranye agira ati "Ni cyo kintu twabonye gikenewe cyane kuko urumva iyo haza kuba hariho amashuri y'abafite ubumuga ari kumwe n'ayandi, ntabwo baba barasigaye inyuma, ariko ibyo byo kumva ko ari ikigo cyabo gusa, nabyo biri mu bintu bituma biyumva nk'abantu bari mu wundi mudugudu, kandi ni abana nk'abandi, bajye mu bandi ahubwo wenda batandukanire ku cyo buri wese ashoboye. Ni icyifuzo pe kandi tuzi ko dufite ubuyobozi bwiza bushyira imbere inyungu z'abaturage, icyo kintu nitukibona ni ukuri tuzashima Imana".


Tonzi abitse iwe mu rugo igikombe yegukanye ahize abahanzi bose muri MNI

Mu bijyanye n'umuziki, Tonzi ni umwe mu bahanzi bari gukora cyane dore ko nta mezi abiri ashobora gushira adashyize hanze indirimbo nshya. Hashize iminsi 5 ashyize hanze indirimbo nshya yise 'Gumana nanjye' yaje ikorera mu ngata iyo yise 'Bindimo' iri mu njyana Reggae. Iyi ndirimbo ye nshya 'Gumana nanjye' ivuga ku muntu wirunduriye mu Mana ku bw'ibitangaza byinshi yamukoreye. Uyu muhanzikazi aherutse kandi guca agahigo mu bahanzi nyarwanda bose yegukana igikombe cy'umuhanzi wahize abandi bose mu irushanwa MNI abikesha indirimbo ye 'Hejuru ya byose' yegukanye Miliyoni 2 z'amafaranga y'u Rwanda. 

REBA ANDI MAFOTO UBWO TONZI YARI YAHUYE N'IMIRYANGO Y'ABANA BAFITE UBUMUGA


Buri umwe wese yabanzaga gukaraba intoki

Barasaba ko hakorwa udupfukamunwa twihariye tw'abafite ubumuga

Bari bicaye bahanye intera mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

Bimwe mu bintu bikorwa n'abafite ubumuga! Bafite impano ikwiriye gushyigikirwa


"Bashyigikiwe, ibyo bakora byabatunga"

Tonzi yiyemeje kuryama amasaha macye agamije kuvuganira abafite ubumuga

Barasaba ko abana bafite ubumuga bashyirirwaho uburyo bwihariye bwo gukurikira amasomo muri iki gihe amashuri atarafungurwa

Tonzi arasaba MTN, Airtel, iTel n'ibindi bigo binyuranye kugira umutima ufasha, imiryango y'abafite ubumuga ikabona 'Smart Phones'

REBA HANO 'GUMANA NANJYE' INDIRIMBO NSHYA YA TONZI








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND