RFL
Kigali

Clapton Kibonge yahesheje agaciro ururimi rw’ikigoyi muri filime ye ‘Umuturanyi’ ikunzwe-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/08/2020 16:40
0


Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya Mugisha Emmanuel [Clapton Kibonge] yahesheje agaciro ururimi rw’ikigoyi muri filime ye y’uruhererekane yise ‘Umuturanyi’ ikunzwe muri iki gihe.



Filime ‘Umuturanyi’ igiye kumara ukwezi kurenga ica kuri shene ya Youtube yitwa Clapton Kibonge ikurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 64.  Ni imwe muri filime zigezweho muri iki gihe, ahanini bitewe n’ubutumwa bukubiyemo ndetse n’abakinnyi b’abahanga bayikinamo.

Imaze iminsi iri kuvugwa cyane bitewe n’umukobwa witwa Uwimpundu Sandrine [Rufonsina] uvuga ururimi rw’ikigoyi. Ururimi rw’ikigoyi rukoreshwa cyane n’abantu batuye mu bice byo mu Ntara y’Amajyaruguru n’ahandi. Abakoresha uru rurimi babita ‘abagoyi’.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Clapton yavuze ko kuva yatangira gukoresha Rufonsina muri iyi filime, abantu bayirebye babyishimiye ndetse bamusaba ko yajya agaragara muri buri gace k’iyi filime. Uyu mukobwa asanzwe ari umukinnyi wa filime, yakinnye muri ‘Nyirankotsa’ aho akina yitwa ‘Betty’ ndetse anakina muri ‘The Hustle’ y’umukinnyi wa filime Rosine Bazongere.

Clapton avuga ko ategura filime ‘Umuturanyi’ yanatekereje gukoresha indimi zishamikiye ku Kinyarwanda, ku buryo buri wese yayibonamo. Ati “Filime ‘Umuturanyi’ yamfashe igihe nyitegura. Ku rundi ruhande ariko nanatekereje gukoresha ururimi rw’ikigoyi n’ikinyamurenge, kugira ngo abo bantu bose mbiyegereze.”

Muri eposide iheruka ya 13, iyi filime igaragaramo pasiteri [Mazuru] ukoresha ururimi rw’ikinyamurenge. Uyu mupasiteri aba ari inshuti ya Mama wa Peter.

Rufonsina ukina avuga ururimi rw’ikigoyi, avuga ko mu buzima busanzwe adakoresha uru rurimi, kandi ko ibitekerezo bya benshi yakira bimushimira uburyo yitwaye muri iyi filime. Uyu mukobwa agaragara muri Episode ya 10, 11, 12 na 13. Episode ya mbere y’iyi filime yasohotse, ku wa 01 Nyakanga 2020 imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 200.

Iyi filime isohoka buri wa Mbere w’icyumweru ubu igeze kuri episode ya 13 imaze iminsi ibiri isohotse, aho imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 22. Irimo abakinnyi nka Mugisha Clapton [Gatogo], Isimbi Syvetha [Brenday], Minge Rooney [Musebeyi], Mukamisha Aline [Christella], Uwimpundu Sandrine [Rufonsina], Odo Khalfan [Peter], Uwamahoro Antoinette [Mama Peter] n’abandi.

Umunyarwenya Clapton yahesheje agaciro ururimi rw'ikigoyi muri filime ye 'Umuturanyi'

Clapton avuga ko yifashishije ururimi rw'ikigoyi muri filime ye kugira ngo yiyegereze abafana be/Ifoto: IvanKing

KANDA HANO UREBE AGACE KA 13 KA FILIME 'UMUTURANYI' YA CLAPTON KIBONGE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND