Utekereza ko ari ayahe mafranga menshi ku isi muri iki gihe?Abantu benshi baziko ama Pound yo mu Bwongereza ariyo afite agaciro kurusha ayandi. Ariko mubyukuri, ntabwo aribyo.
Ni kenshi uhura n’abantu bakakubwira ko agaciro k’ifaranga
runaka katakaye bashingiye ku kuba uko iminsi igenda ishira ari ko n’amafaranga
bakenera mu kugura ibintu runaka yiyongera. Uzasanga mu bihugu nka Zimbabwe
bakubwira ko kugira ngo ugure umugati usabwa kwitwaza igifurumba cy’amadolari
y’iki gihugu.
Agaciro k’ifaranga ry’igihugu ni ingingo yitabwaho cyane mu
bukungu bwacyo kuko ari ko kagena ubuhahirane hagati y’abagituye ndetse
n’amahanga. Usanga gapimirwa ku idolari cyangwa andi akoreshwa ku masoko
y’igihugu runaka. Usanga agaciro gahindagurika bitewe n’ishusho y’ubukungu bw’Isi,
akarere n’igihugu.
Kuri ubu INYARWANDA.COM yabateguriye urutonde rw’amafaranga
afite agaciro kari hejuru kurusha ayandi yose ku isi.Muri iyi nkuru agaciro
kaburi faranga twagapimiye ku idolari ry’amerika.Mu busanzwe idolari ry’amerika
rimwe ringana n’amafaranga 965.53 y’u Rwanda.
Dore urutonde rw’amafanga 10 afite agaciro kari hejuru
ugereranyije nayandi.
10. Canadian dollar(CAD)
Amadolari ya Canada
niyo aza ku mwanya wa cumi mu kugira agaciro kari hejuru ugereranyije n’ayandi
yose kw’isi.Ugereranyije n’amadolari y’Amerika ayamafaranga azwi nka ‘Canadian
dollar(CAD)’ akubye 0.75 amadolari y’Amerika ni ukuvugako 1 Canadian dollar ringana
n’amadolari y’amerika 0.75(1 CAD = 0.75 USD).
9. US Dollar(USD)
Amadolari y’Amerika(USD) ni amwe mu mafaranga afite agaciro
kari hejuru ugereranyije n’ayandi yose ku isi.Akaba aza ku mwanya wa 9 ku
isi,ugereranyije n’amafaranga akoreshwa mu Rwanda
‘Rwandan franc(RWF) amadolari y’amerika akubye inshuro 965.53 amafaranga
akoreshwa mu Rwanda.Ni ukuvugako 1USD
ingana n’amafaranga 965.53 y’u Rwanda.
8. Swiss Franc(CHF)
Ubusuwisi ni igihugu giherereye k’umugabane w’Uburayi.Amfaranga
akoreshwa muri iki gihugu aza ku mwanya wa munani mu kugira igiciro kiri
hejuru. Ugereranyije n’amadolari y’Amerika, amafaranga akoreshwa mu gihugu cy’Ubusuwisi
azwi nka ‘Swiss Franc(CHF) akubye
1.10 amadolari y’Amerika ni ukuvugako 1 Swiss Franc(CHF) ingana n’amadolari
y’Amerika 1.10.
7. European Euro(EUR)
Amafanga akoreshwa k’umugabane w’uburayi azwi nk’amayero ‘European Euro (EUR)’ niyo aza ku
mwanya wa karindwi mu kugira igiciro kiri hejuru. Ugereranyije n’amadolari
y’Amerika,amayero(EUR) akubye 1.19 amadolari y’Amerika ni ukuvugako 1 European
Euro ingana n’amadolari y’Amerika 1.19.
6. Cayman Islands Dollar(KYD)
Amafaranga akoreshwa mu kirwa cya Cayman niyo aza ku mwanya
wa gatandatu mu kugira agaciro kari hejuru.Aya mafaranga akaba azwi nka ‘Cayman Islands Dollar(KYD). Ugereranyije
n’amadolari y’Amerika,amadolari yo muri Cayman akubye 1.22 amadolari y’Amerika
ni ukuvugako 1 Cayman Islands Dollar ingana n’amadolari y’Amerika 1.22.
5. British Pound Sterling(GBP)
Ubwongereza ni igihugu giherereye k’umugabane w’uburayi.Amafaranga
akoreshwa muri iki gihugu niyo aza kumwanya wa gatanu mu kugira agaciro kari
hejuru ugereranyije n’andi mafaranga.Aya mafaranga akaba azwi nk’amapawundi ‘British Pound(GBP)’. Ugereranyije
n’amadolari y’Amerika,amafaranga y’amapawundi ‘British pound’ akubye 1.31
amadolari y’Amerika ni ukuvugako 1 British Pound ingana n’amadolari
y’Amerika 1.31.
4. Jordan Dinar(JOD)
Jordan ni igihugu giherereye mu burasirazuba bw’Umugabane wa
Aziya.Nubwo iki gihugu kidafite ubutunzi bwinshi burimo peteroli n’amabuye y’agaciro
ntibibuza ko amafaranga yiki gihugu aza ku mwanya wa kane mu kugira igiciro
kiri hejuru.Ikigihugu kikaba gifite amafaranga azwi nka ‘Jordan Dinar(JOD)’. Ugereranyije n’amadolari y’Amerika,amafaranga
yo muri Jordan akubye 1.41 amadolari y’Amerika ni ukuvugako 1 Jordan Dinar ingana n’amadolari y’Amerika 1.41.
3.Oman Rial(OMR)
Oman ni igihugu kiri mu gice cy'Abarabu. Iki gihugu kikaba gifite
ubukungu bwateye imbere n’ubuzima bwiza kubagituye.Amafaranga yo mu gihugu cya
Oman niyo aza ku mwanya wa gatatu mu kugira agaciro kari hejuru ugereranyije n’ayandi
yose ku isi.Aya mafaranga azwi nka ‘Oman
Rial (OMR)’. Ugereranyije n’amadolari y’Amerika,amafaranga yo muri Oman
akubye 2.60 amadolari y’Amerika ni ukuvugako
1 Oman Rial ingana n’amadolari y’Amerika 2.60.
2. Bahrain Dinar(BHD)
Bahrein ni igihugu cy’ikirwa cy’Ubuperesi gifite abaturage
barenga miliyoni imwe gusa. Nkuko byari bimeze mbere, iki gihugu kinini
cyinjiza amafaranga ni "zahabu yumukara" yoherezwa hanze y’iki kirwa.
Amafaranga yo muri iki kirwa cya Bahrain niyo aza ku mwanya
wa kabiri mu kugira agaciro kari hejuru ugereranyije n’ayandi mafaranga
akoreshwa ahandi hose kw’isi.Aya mafaranga azwi nka ‘Bahrain Dinar (BHD)’. Ugereranyije n’amadolari
y’Amerika,amafaranga yo muri Bahrein akubye 2.66 amadolari y’Amerika ni
ukuvugako 1Bahrain Dinar(BHD) ingana
n’amadolari y’Amerika 2.66.
1.Kuwaiti Dinar(KWD)
Amafaranga yo mu gihugu cya Kuwait(Kowete) giherereye mu
burasirazuba bw’umugabane wa Aziya niyo aza ku mwanya wambere mu kugira agaciro
kari hejuru akabazwi nka ‘Kuwaiti Dinar(KWD)’.
Ugereranyije n’amadolari y’Amerika,amafaranga yo muri kowait akubye 3.27
amadolari y’Amerika ni ukuvugako 1Kowait
Dinar(KWD) ingana n’amadolari y’Amerika 3.27.
Mu busanzwe Koweti ni igihugu gito gifite ubutunzi bwinshi.
Bitewe n’ubukungu buhamye bushingiye kuri peteroli, umusaruro w’ibikomoka kuri
peteroli n’ibyoherezwa mu mahanga, Koweti ifatwa nka kimwe mu bihugu bikize ku
isi.
Amafaranga arenga 80% y’igihugu yinjira mu nganda zikomoka
kuri peteroli, kubera ko umusaruro wa peteroli hano ariwo woroshye, bityo,
uhendutse mu bindi bihugu.
Kuva mu 2003, ifaranga ryiki gihugu ryahawe agaciro kangana
nak’ amadolari y'Abanyamerika, ariko mu 2007 guverinoma ifata icyemezo cyo
gushyira Dinar ya Koweti ku giciro kiri hejuru y’Amadolari y’Amerika,bihita
bituma ari nayo mafanga ahenze kurusha ayandi yose ku isi.
Usibye ubukungu butajegajega, Koweti ni igihugu kitagira
umusoro gisaba ndetse gifite umubare muto w'abashomeri.
Src:fxssi.com
TANGA IGITECYEREZO