Imigambi, inzozi, n’umurava bimwe mu bituma udacika intege ku bintu wiyemeje kugeraho mu buzima bwawe, ushobora kumva umuntu warwanye mu ntambara ya II y’Isi uburyo yaba ashaje, ni byo koko ni umusaza/umukecuru rukukuri. Umusaza Giuseppe Paternò yagaragaye muri ntambara II y’isi mu ngazo z’Ubutaliyani yishimiye kuba yarangije Kaminuza.
Giuseppe Paternò, abaye umuntu wa
mbere mu mateka y’igihugu cy’u Butaliyane urangije Kaminuza ashaje cyane ku myaka
96 y’amavuko. Uyu musaza yahanze amaso yo
kwiga kaminuza yiyemeza kwiga nk’abandi bantu bakiri bato. Icyatumye arangiza
ashaje harimo ubukene, intambara no gutunga
umuryango we wari ukennye cyane. Ubu rero ku myaka imyaka 96, yageze ku ntego
ye.
Uyu musaza yari, umukozi wa Gari ya
Moshi akaba kandi umwe mu Inararibonye mu ntambara II y’isi, mu kugaragaza
inzitizi yagize ati: "Naje kubona inzozi zanjye, kubasha kwiga buri
gihe ni cyo cyifuzo cyanjye gikomeye, umuryango wanjye ntiwashoboye kundihira
amashuri yanjye. Twari umuryango mugari kandi dukennye cyane”.
Paternò, mukuru muri barumuna be barindwi,
yatangiye gukora akiri umwana, igihe yafashaga se akazi ke mu ruganda rwenga
inzoga i Palermo. Muri Nyakanga 1943, igihe ingabo zishyize hamwe (Allied
Forces) mu ntambara ya II y’Isi, zageraga muri Sisile, Paternò yakoraga nka telegrapher
(Wakira akanohereza ubutumwa ) w’ingabo z’u Butaliyani i Trapani.
Ati: “Nasohotse nta nkomyi mu
ntambara maze mfata akazi nkora muri gari ya moshi ya Leta. Ntabwo
nashimishijwe n'akazi kanjye, ariko nari nzi ko ngomba kubikora kuko icyo gihe
nari narashatse kandi mfite umuryango wo gutunga. Muri icyo gihe, nifuzaga
cyane kujya mu bitabo no gusoma nkiga”.
Ku myaka 31, nyuma yo kwitabira amasomo ya nimugoroba, Paternò yarangije amashuri yisumbuye nk'umushakashatsi. Ati: “Ku manywa, nakoraga. Nimugoroba njya ku ishuri, nijoro nkiga”. Ariko inzozi ze zo kubona impamyabumenyi ya kaminuza zagumye zoroshye. Amaherezo, muri 2017, Paternò yiyandikishije mu ishami rya filozofiya muri kaminuza ya Palermo.
Yagize ati: "Nabyuka saa moya kugira ngo nige. Nakoresha imashini yandika
kugira ngo ndangize inshingano zanjye. Narigaga kugeza saa sita z'ijoro.
Abaturanyi banjye bakundaga kubaza bati: 'kuki ibi bibazo byose ubifatanya n’imyaka
yawe?' Ariko ntibashoboraga kumva akamaro ko kugera ku nzozi, batitaye ku myaka
yanjye.”
Mu gihe hasigaye ibizamini bike, icyorezo cya
Covid-19 cyagize ingaruka zo guhagarika impamyabumenyi. Amasomo yimukiye ku murongo wo kwigira kure
hakoreshejwe iyakure (Internet). Paternò yasabwaga kunyarukana n'ubuhanga bushya bw’itumanaho, yarakomeje
ariga uyu mwaka wa 2020 ahabwa Impamyabumenyi ya Kaminuza ku myaka 96 y’amavuko.
Giuseppe Paternò yarwanye mu ntambara ya II y'Isi.
Src: Guardian
TANGA IGITECYEREZO