RFL
Kigali

Bidasubirwaho, FC Balcerona imaze kwemeza Ronald Koeman nk’ umutoza mukuru

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:19/08/2020 14:31
0

Ronald Koeman w’imyaka 57 watozaga ikipe y’igihu y’A Bahorandi, niwe ubaye umutoza mushya wa FC Barcelona nyuma yo gusezerera Quique Setién mu ntangiriro z’iki cyumweru.



Ikipe ya FC Barcelona mu myaka itanu itambutse yaranzwe no guhinduranya abatoza byahato na hato, nyuma yaho  isezerewe mu mikino ya ¼ cya Champions league na Bayern munich iyinyagiye ibitego 8-2 byarangiye uwari umuza wayo Quique Setién  bamwirukanye. Ronald Koeman wakiniye ikipe ya FC Balcerona kuva muri 1989 kugeza 1995 akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ari umutoza mukuru wa Barcelona.

Muri Gashyantare 2018 Ronald koeman yari yasinyiye ikipe y’igihugu  y'U Buhorandi, ayibere umutoza mukuru anayifashe gushaka tike yo gukina imikino yanyuma y’igikombe cy’U Burayi yari giteganyijwe muri uyu mwaka  kubera ikibazo cya coronavirus iyi mikino ikaba yarimuriwe mu 2021.



Koeman agarutse muri Balcerona yanabereye umukinnyi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND