Ku ya 14 Kanama 2020, byatangajwe ko Zinaida Kononova w'imyaka 81 y'amavuko ko yapfuye nyuma yo kubagwa amara mu bitaro by'akarere ka Gorshechensky mu Burusiya.
Zinaida Kononova w'imyaka 81 yajyanywe muri morgue saa saba
z’amanywa, ariko mu ma saa munani z’ijoro umukozi ukora muri morgue yabonye bintu biteye ubwoba ubwo yasangaga
uwo mukecuru yikubise hasi. Uyu mukecuru bivugwa ko yaguye ubwo yageragezaga
kuva ku meza ya morgue ngo agende.
Umushoferi utwara ambulance niwe wumvise urusaku rwinshi mu nyubako yumva uwo mukozi wa morgue arimo
kubwira uwo mukecuru ati tuza ryama uruhuke, uwo mushoferi acyumva urwo rusaku
yagize ngo uwo mukozi yasaze ariko nyuma aza kubona afashe umukecuru ukuboko
noneho asaba ubufasha.
Madamu Kononova yari yambaye ibiringiti maze abaganga
bamwitaho cyane, Ibitaro byahamagaye mwishywa wa nyirakuru Tatiana Kulikova
maze umuganga mukuru aramubwira ati: 'Dufite ikibazo kidasanzwe “Ni muzima!”. Madamu
Kulikova yihutiye kujya mu bitaro mu gihe itsinda ry'abaganga baturutse mu
murwa mukuru w'akarere ka Kursk boherejwe kuvura Madamu Kononova.
Madamu Kulikova yishimiye ko nyirasenge ari muzima ariko
abaza abaganga ati: 'Ibyo bishoboka bite? Yabwiwe ko Madamu Kononova yapfuye
rwose. Madamu Kulikova yagize ati: 'Mu mizo ya mbere ntiyigeze amenya cyangwa
ngo yibuke ko yabazwe. Ariko ubu ari kuvuga ko ababar mu mavi.
Gusa umuganga yemeye
ko bohereje Mme Kononova muri morgue amaze isaha imwe n’iminota 20 apfuye, aho
kuba amasaha abiri nkuko amategeko abiteganya.
Ayo makuru amaze
kumenyekana, Umuyobozi mukuru w’ibitaro by’akarere ka Gorshechensky, Roman
Kondratenko, yahise ahagarikwa by'agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza ndetse
abavandimwe ba Kononova barateganya kurega ibitaro kubwo kujyana umurwayi
wabomuri morgue hadashize amasaha abiri apfuye.
Src: Dailymail
TANGA IGITECYEREZO