RFL
Kigali

Angel&Pamella bakoranye indirimbo na Cécile Kayirebwa bafitanye amateka akomeye-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/08/2020 14:41
0


Itsinda rya Bamureke Pamella na Angel Ndayishimiye [Angel&Pamella], ryasohoye indirimbo nshya bise ‘Impundu zanjye’ bakoranye n’umunyabigwi mu muziki Cécile Kayirebwa bafitanye amateka akomeye.



Iyi ndirimbo y’ibirori yasohotse mu gitondo cy’uyu wa Gatatu tariki 19 Kanama 2020, ifite iminota 5 n’amasegonda 56’.

Angel&Pamella babwiye INYARWANDA, ko gukorana indirimbo na Kayirebwa bifite igisobanuro kinini kuri bo, kuko bakuze baririmba indirimbo ze mu bitaramo no mu birori bitandukanye.

Igihe kiragera Kayirebwa abameza nk’abaririmbyi beza bazamufasha kuririmba mu gitaramo yari yakoreye mu Rwanda.

Ni igitaramo cyabahaye imbaraga mu rugendo rwabo. Kuva ubwo batangira guhurira ku mishinga itandukanye na Kayirebwa baza no kwemeza gukorana indirimbo.

Aba bakobwa banavuga ko urugendo rw’abo nk’abahanzi bigenga, rwagizwemo uruhare rukomeye na Kayirebwa wabashishikarije gukora indirimbo zabo ndetse bakazakora na Album.

Angel&Pamella bashimye Kayirebwa ku bw’umwanya yahaye iyi ndirimbo, bagafatanya kuyinononsora mu myandikire, kuyikora muri studio kugeza isohotse.

Bavuga ko iyi ndirimbo bayituye Abanyarwanda kubera ibi bihe barimo byo guhangana na Covid-19, aho kwishimana n’abandi bigoye.

Angel&Pamella bavuze ko ari indirimbo waha umuntu wese ukamugezaho impundu nko kumuha ibyiyumviro byo kwishima kwawe.

Bati “…Twahisemo 'Impundu zanjye' nk’indirimbo waha n’umuntu uri kure yawe mudahura ukamuha impundu ziturutse kure ariko zimwereka ko umwishimiye kandi umutekerereza ibyiza.”

Kuririmba byatumye Angel&Pamella bigira ubuntu mu mashuri yisumbuye bizemo.

Bakuriye mu matorero atandukanye y’abana yabafashije gukurira muri gakondo n’umuco bibafasha kuvamo abahanzi.

Ange&Pamella bahuje imbaraga ku myaka 16 batangira kwiga indirimbo z’abandi no gukora ibiraka mu bikorwa bitandukanye byabazamuriye izina.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yatunganyirijwe muri Future Record na Producer David Pro.

Abahanzikazi Angel&Pamella bakoranye indirimbo 'Impundu zanjye' n'umunyabwigi mu muziki Cecile Kayirebwa bafitanye amateka akomeye

Angel&Pamella batangiye urugendo rw'umuziki nk'abahanzi bigenga babisabwe na Cecile Kayirebwa

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'IMPUNDU ZANJYE' YA ANGEL&PAMELLA BAKORANYE NA CECILE KAYIREBWA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND