RFL
Kigali

Umugore arashinja Pasiteri wari umukunzi we kumufata ku ngufu

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:19/08/2020 8:27
0


Uyu mugore abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, ashinja umupasiteri ukomeye wari umukunzi we kumusambanya ku ngufu akimwa ubufasha n’inzego zose bireba.



Uyu mugore witwa Zinchle wo muri Afurika y’Epfo avuga ko ubwo yatangiraga gukundana n’uyu mupasiteri yamusobanuriye ko adashaka kuzakora imibonano mpuzabitsina mbere y’uko ashyingirwa, icyo gihe ngo yari akiri isugi kandi umukunzi we yarabyemeye.

Avuga ko bitari binamuteye impungenge kuko yabonaga umukunzi we ari umupasiteri ugendera ku ijambo ry’Imana, kandi ngo nawe yari umwizera ukomeye.

Akomeza avuga ko yaje kumusambanya ubwo yari iwe. Avuga ko ibyabaye yabibwiye abayobozi b’itorero ntibagire icyo bamufasha ndetse ngo yaje no gutanga ikirego mu rukiko abashinjacyaha bamubaza impamvu ashaka gufungisha pasiteri we.

Mu magambo ye yanyujije kuri twita ye yagize ati “Nakundanye n’umupasiteri mumenyesha ko ntifuza gusambana ntarashyingirwa arabinyemerera. Nari mwizeye kuko numvaga ari umukozi w’Imana. Igihe kimwe twamaranye ijoro ubona ko ntakibazo afite, aranyubaha buracya. 

Ku munsi wa kabiri nabwo twaranezerwanye, dutangira gusomana nk’abari mu rukundo, turiyambura ariko yari abizi ko atagomba kunyinjizamo igitsina. Byarangiye abikoze ku gahato.”

Yakomeje agira ati “Kuko nari umukirisitu wabo narabamuregeye, natanze n’ikirego ariko ntahantu na hamwe nigeze mbona ubufasha". Asoza inkuru ye agaragaza akababaro ku buryo rubanda, amategeko, amatorero bananirwa kugira icyo bafasha abagore iyo bigeze ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND