RFL
Kigali

Izina ritangaje yise umwana we nyuma yo kubyarira mu ndege

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:17/08/2020 9:44
0


Umubyeyi usanzwe ufite abana batatu yabyariye umwana we wa Kane mu ndege yamwerekezaga ku bitaro amwita Sky kubera uburyo yavutsemo avuga ko butangaje.



Chrystal Hicks yibarutse Sky Airon Hicks kuwa 5 z’ukwa Munani ubwo yari mu ndege imwerekeza mu gace ka Glennallen ko muri leta ya Alaska ho muri leta zunze ubumwe za Amerika ngo ajye ku bitaro nk’uko byatangajwe na KTUU-TV. Ngo inda ye yari igeze mu Byumweru 35.

Yagize ati “Natangiye kumva ibise ndi mu ndege kandi ntiyari kubasha guhagarara, byakomeje kwiyongera ariko tukibwira ko biri bugende neza, siko byagenze.” Hicks yibarutse mbere y’isaha ngo indege igere aho yajyaga. Akomeza agira ati “ byari binteye ubwoba, sinari nzi icyo navuga, cyakora buri wese mu ndege yakomezaga kuvuga ku mwana wanjye uvukiye mu ndege.”

Hicks n’umwana w’umuhungu yari yibarutse bageze ku bitaro amahoro cyakora umwana ashyirwa mu mashini zongera umwuka kuko yari avutse habura ukwezi ngo ageze igihe nyacyo cyo kuvuka. Uyu mwana ngo biteganyijwe ko asezererwa mu bitaro muri iki cyumweru.

Hicks avuga ko kuzuza icyemezo cyo kubyara byari bigoye ngo kuko yabyariye mu ndege iri kuri Metero zirenga Ibihumbi 5 mu kirere. Uyu mubyeyi asanzwe afite abandi bana Batatu bafite imyaka 3,9 na 11.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND