RFL
Kigali

Nigeria: Polisi yatabaye umugabo wari umaze imyaka 7 yarafungiranwe na se na mukase

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:17/08/2020 9:25
0


Polisi yo mu gihugu cya Nigeriya muri leta ya Kano yatabaye umugabo w’imyaka 30 wari umaze imyaka 7 yarafunzwe mu buryo butazwi na se ndetse na mukase.



Uyu mugabo yatabawe kuwa Kane na Polisi ndetse n’itsinda riharanira uburenganzira bwa muntu. Amakuru avuga ko bari baramufunze bamuhora kunywa ibiyobyabwenge. Uyu mugabo witwa Aminu ngo yajyaga ageza igihe akarya ibyo yitumye akanywa n’inkari ze mu gihe atabonaga ibyo kurya.

Aya makuru yatanzwe n’abaturanyi babibwiye amatsinda ashinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu ndetse na polisi. Umuvugizi wa Polisi, DSP Abdullahi Haruna yemereye mojidelano aya makuru avuga ko iperereza ku cyateye iri fungwa ryatangiye.

Umwe mu bagize itsinda riharanira uburenganzira bwa muntu, Shehu Ibrahim yavuze ko ababyeyi ba Aminu bamufunze ubwo batangiraga kumukekaho kunywa itabi no gukoresha ibiyobyabwenge.

Yavuze ko ubwo bamenyeshwaga aya makuru bamenyesheje polisi, nyamara ngo nayo ubwo yageraga muri urwo rugo ababyeyi bakomeje guhakana ko ahari kugeza ubwo polisi yiyemeje gusaka.

Si ubwa mbere ibintu nk’ibi bibaye muri iki gihugu kuko no muri leta ya Kebbi, polisi iherutse gutabara undi mwana w’imyaka 12 wari warabohewe ahantu na se na mukase kuko yari afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe buterwa no kuba yaravutse asa n’utuzuye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND