Tariki 13 Kanama 2020 ni bwo umukinnyi wo hagati mu ikipe ya KMC yo muri Tanzania Mugiraneza Jean Baptiste yatangarije Radio Flash Fm ko asezeye mu ikipe y’igihugu Amavubi ku bw'impamvu ze bwite.
Kuva
2006 Mugiraneza Jean Baptiste ari umukinnyi w'ikipe y'igihugu amavubi, yatangiye urugendo rwe
akinira Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 akinira Amavubi y’abatarengeje imyaka
20 aho yari mu ikipe yitabiriye imikino y’igikombe cy’Africa cyabereye mu
Rwanda 2009.
Bamwe
mu bakinnyi babanye ndetse bakinanye na Migi, bafite byinshi bamwibukiraho,
banamwigiraho kubera ishyaka yagiraga ubwo Amavubi yabaga ari gukina. Duhereye kuri
kapiteni (capitain) w’Amavubi Haruna Niyonzima, avuga ko Migi asezeye kare
ariko nanone umuntu agira amahitamo ye.
Yagize
ati” Migi ni umukinnyi mwiza twatangiranye mu ikipe y’abatarengeje imyaka
17 afite imbaraga zo gukina mpamya ko, asezeye kare. Migi yitangiye igihugu kandi
yaranzwe n’uburere, gukunda akazi kuko buriya ntiyakundaga gutsindwa”. Haruna kandi
avuga ko Migi yashyize hasi ibindi byose akitangira umupira, akumvira bakuru be
ndetse agaharanira kujya mbere, bikaba ari nabyo byatumye aramba mu Amavubi muri macye yakoresheje imbaraga ze zose.
Haruna yayoboye Migi mu Amavubi
Ndayishimiye
Jean Eric Bakame nawe wabanye na Migi mu mavubi, avuga ko bamwigiyeho byinshi
harimo gukunda akazi, kwanga gutsindwa ndetse no kumenya umwenda w’igihugu icyo
usobanuye. Bakame kandi avuga ko icyo yibukiraho Migi mu Amavubi, yari indwanyi
ikomeye, ati “Kubera gukunda intsinzi, hari igihe Amavubi twatsindwaga Migi akarira.”
Bakame na Yannick bose Migi yababereye urugero
Umwungeri Patrick umukinnyi wa Mukura ukina yugarira, yatubwiye ko nka barumuna ba Migi iyo bahamagarwaga mu Amavubi, bazaga bashaka kwigana umuhate kwitanga bya Haruna na Migi anavuga ko babigiyeho byinshi mu rugendo rwabo.
Ndoli Jean Claude avuga ko yakundaga imikinire ya Migi iyo babaga bari kumwe mu Amavubi. Yagize ati” Migi ni umukinnyi ugira icyizere kandi utaruha, icyo yabaga
yiyemeje yakoraga ibishoboka byose
akakigeraho kuko niba mwibuka neza hari n’igihe ibitego byaburaga Migi akajya
kubihiga. Abakinnyi benshi bafite byinshi bamwigiyeho, by'umwihariko uwo mbona
ni Mukunzi Yannick ubona ko na we ari umukinnyi utaruha kandi uhatana ndetse
unagira intego.”
Ndori Jean Claude umuzamu wa Musanze Fc
Mugiraneza
Jean Baptste ubu ari mu kiruhuko mu Rwanda kuko shampiyona akinamo ya Tanzania yarangiye.
TANGA IGITECYEREZO