Jimmy Lai nyiri igitangazamakuru cyo muri Hong Kong kizwi nka Apply Daily yarekuwe by’agateganyo ariko akaba anasaba abigaragambya kubyitondera.
Lai ni umwe mu bantu bazwi
cyane uherutse gutabwa muri yombi ku wa mbere w’iki cyumweru n’inzego
z’umutekano azira kwigaragambya. Ibi bikaba byarabaye hakurikijwe itegeko rishya
rigenga umutekano wa Beijing.
Lai nyiri Apply Daily, kimwe
mu binyamakuru bisomwa cyane muri Hong Kong, ni umwe mu bantu bakomeye bafunzwe
mu gihe cyo guhashya abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Nk'uko tubikesha Wall Street Journal, abandi bantu icyenda barimo abahungu babiri ba Lai na bo batawe muri yombi ku munsi wo ku wa mbere bakurikiranyweho gukorana rwihishwa n’amahanga.
Batawe muri yombi hakurikijwe itegeko rishya rigenga umutekano w’u Bushinwa ryashyizweho mu kwezi kwa Kamena. Ubwo yarekurwaga by’agateganyo ku wa Gatatu tariki 12 Kanama 2020, Lai yatangarije BBC ko ifatwa rye ari intangiriro.
Akomeza agira ati: ”Ubwo nari mfunzwe, sinashoboraga gusinzira, naratekerezaga nti iyo nza kumenya ko ibi ari byo bizambaho, mba narakoze ibi koko?".
Lai avuga ko aticuza ibikorwa
bye, ariko na none akaburira abakiri bato bigaragambya, kurushaho kugira amakenga
mu myigaragambyo bakora, baharanira kubungabunga amategeko ndetse n’ubwisanzure
bwabo.
Akomeza agira ati: ”Tugomba kurushaho kwitonda no guhanga udushya mu kurwanya cyangwa kwigaragambya kwacu, ntidushobora gukomeza kuba intagondwa nka mbere;
By’umwihariko urubyiruko kuko
uko uba intagondwa cyane, ni na ko igihe cyawe cyo kubaho kigabanuka bitewe n’imvururu ndetse n’imirwano umuntu
aba arimo. Dukwiye gukoresha ubwonko bwacu ndetse tukagira no kwihangana kubera ko uru ni urugamba rugikomeza".
Jimmy Lai yarekuwe by'agateganyo aburira abigaragambya cyane cyane urubyiruko
TANGA IGITECYEREZO