RFL
Kigali

Marius Bison yasohoye indirimbo y’urukundo igaragaramo umukinnyi wa filime Aline -VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/08/2020 12:28
0


Umuhanzi Marius Bison yasohoye amashusho y’indirimbo nshya y’urukundo yise “Ibanga” yifashishijemo Munezero Aline [Bijoux] uzwi muri filime y’uruhererekane yitwa Bamenya n’izindi.



Amashusho y’iyi ndirimbo “Ibanga” yasohotse kuri uyu wa kane, afite iminota 5 n’amasegonda 03’. 

N’iyo ndirimbo ya mbere uyu muhanzi akoze ivuga ku rukundo ariko si yo ya mbere mu nzira ye y’ubuhanzi kuko afite izindi ndirimbo nyinshi zihimbaza Imana harimo n’iyo aheruka gukorana na Uncle Austin yitwa “Nkamamaze”.

Marius Bison yabwiye INYARWANDA, ko yahisemo gusohora indirimbo itari ihimbaza Imana, kuko inganzo ye idafite umupaka, kandi ko azajya ahimba akurikije uko we yiyumva bijyanye n’ibyo sosiyete ikeneye kandi bitamubuza kuba umukristu nyawe. 

Iyi ndirimbo “Ibanga” iravuga ku gukunda bya nyabyo atari amagambo ahubwo ari ibikorwa bityo bigatuma uwo ubwiye iryo jambo ry’urukundo na we atajijinganya ku kubwira yego bitewe n’ibikorwa umukorera.

Mu gace twakwita inyikirizo hari aho uyu muhanzi aririmba agira ati: “Ngufitiye ibanga, ndagusaba umutuzo ndetse n’akanya gato ko kunyumva”.

Iyi ndirimbo iri mu njyana igezweho ya Afrofusion. Afrofusion ni urusobe rw’umuziki wa Kinyafrika (umuco; ururirimbo/Melody ndetse n’injyana bivanze n’imibyinire igezweho yo mu bihugu by'iburengerazuba).

Amajwi y’iyi ndirimbo “Ibanga” yatunganyirijwe muri The Future Studio na Producer David naho amashusho/Video yayo atunganywa na Papa Emile.


Umuhanzi Marius Bison yifashishije umukinnyi wa filime Munezero Aline [Bijoux] mu mashusho y'indirimbo ye

'Bijoux' agezweho muri iki gihe binyuze muri filime y'uruhererekane yitwa Bamenya


Umuhanzi Marius Bison yari aherutse gusohora amashusho y'indirimbo "Nkwamamaze " yakoranye na Uncle Austin

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "IBANGA" Y'UMUHANZI MARIUS BISON

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND