RFL
Kigali

Guhenda amakipe, inyungu iri hejuru ku buzima bwa Dortmund, amakipe yo mu Rwanda yayigiraho iki?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:13/08/2020 12:45
0


Mu ntangirizo z’iki cyumweru ni bwo ubuyobozi bwa Borussia Dortmund yo mu Budage bwatangaje ko umukinnyi wabo Jadon Sancho bazamugumana mu mwaka w’imikino ugiye kuza ndetse ko bagomba no gukomezanya imyitozo bitegura shampiyona y’umwaka w’imikino 2020/21.



Hari hashize igihe kitari gito Manchester United iri mu biganiro na Borussia Dortmund binagaragara ko yewe Sancho ashobora kuba yagaruka aho yakuriye mu ikipe ifite ibikombe bitatu bya Champions league, ariko birangira amakipe yombi kumvikana byanze kuko Manchester united £108m Dortmund yashakaga kuri uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko, itabashije kuyatanga.

Ese ubucuruzi bwa Dortmund ku bakinnyi buba buteye gute?

Ubusanzwe iyi kipe izwiho kuzamura impano ndetse no kugura abakinnyi bakiri bato kandi ikabagura amafaranga macye nyuma ikabagurisha akayabo k’amafaranga kandi mu gihe kidatinze. Reka twifashije ingero turebe iyi kipe ihorana umukinnyi kandi ukomeye ku isoko uko ibigenza.

Duhere kuri rutahizamu wa Arsenal Pierre-Emerick Aubameyang, uyu musore yageze muri Dortmund mu 2013 avuye muri Saint-Etienne aguzwe £11m gusa mu myaka igera kuri itanu yahamaze, igiciro cye cyarazamutse kugeza ubwo aguzwe na Arsenal £56m mu 2018.

Dukomereze kuri Ousmane Dembele waguzwe £13m avuye muri Rennes uyu musore w’imyaka 23 yaje kugurwa na FC Barcelona akayabo ka £112m inyungu ya £99m ku mukinnyi umwe. Undi mukinnyi twagarukaho ni Robert Lewandowski waguzwe na Dortmund £4m avuye mu ikipe Lech Poznan. Jadon Sancho we yageze muri Bundesliga mu 2017 ubwo yari aguzwe £10m avuye muri Manchester city. Gusa nubwo ikora ibi byose ifite isoko ku mugabane w’i Burayi ndetse n’iwabo mu gihugu kuko bamwe mu bakinnyi beza bayo ibatanga muri Bayern Munich

Isomo ku makipe yo mu Rwanda.

Ubundi mu buzima busanzwe amakipe aba mu byiciro bigiye bitandukanye amakipe ahatanira ibikombe abaho kugira ngo ashimishe abakunzi bayo, gusa ibi byose byakabaye mu buzima buharanira inyungu.

Amakipe yo mu Rwanda rero twayagabanya mu byiciro bibiri hakaba amakipe ameze nka Bayern  Munich afite ubushobozi bwo kugura umukinnyi ushoboka kugira ngo atware ibikombe hano mu Rwanda, hakaba nandi makipe akwiye kujya mu muco wo kuzamura abana ndetse no kugura abannyi bakiri bato bakabacuruza muri ya makipe akomeye, ndetse byanakunda bakazagera aho bagatwara ibikombe.


Sancho ashobora gukomezanyana na Dortmund


Dortmund ikoresha amafaranga macye igatanga ibyishimo


barutahizamu bagiye banyura muri iyi kipe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND