RFL
Kigali

Auddy Kelly yashyize ku isoko udupfukamunwa yakoze ngo afashe abagira ikibazo cy’ubuhumekero nkawe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/08/2020 10:00
0


Umuhanzi Audace Munyangango [Auddy Kelly] yamaze gushyira ku isoko udupfukamunwa dufite umwihariko yakoze agira ngo afashe n’abandi bagira ikibazo mu myanya y’ubuhumekero nkawe.



Agapfukamunwa ni imwe mu ntwaro ikomeye mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ndetse buri wese akangurirwa kukambara igihe avuye mu rugo agiye aho ashobora guhurira n’abantu benshi. 

Kuva Leta yasaba buri muturarwanda kwambara agapfukamunwa, inganda zibifitiye ubushobozi zahawe uruhushya zitangira kudukora ku bwinshi ari nako bushyirwa ku isoko mu mabara atandukanye bunakoze mu buryo butari kimwe.

Nk’abandi bose Auddy Kelly yagombaga kwambara agapfukamunwa aho agiye hose, gusa yagiye agorwa no guhumeka neza bitewe n’uko agira ikibazo mu myanya ye y’ubuhumekero. Ibi byiyongeragaho kuba yarababaraga ku matwi uko yakoreshaga agapfukamunwa.

Auddy Kelly yabwiye INYARWANDA, ko igihe kimwe yicaye mu rugo yatekereje uko yashaka igisubizo cy’agapfukamunwa yajya akoresha ku buryo atajya abangamirwa mu gihe ahumeka.

Avuga ko yashatse igitambaro adoda agapfukamunwa kadafata ku matwi ahubwo gafite umugozi uzengurutse ku ijosi mu nsina z’amatwi. Uretse kwikorera agapfukamunwa yanakoreye nyina ndetse na mukuru we usanzwe ari umukozi muri banki.

Mukuru we ageze ku kazi, abakozi bose bakorana kuri Banki bamusabye ko yabarangira uwamukoreye ako gapfukamunwa kugira ngo nabo abakorere.

Kelly avuga ko byahise biba ngombwa ko ashaka ibindi bitambaro, ubundi akorera udupfukamunwa abakozi bose bo muri Banki. Uyu muhanzi avuga ko yabitangiye ‘yikinira’ ariko ko yatunguwe n’uburyo abantu bakomezaga kumuhamagara ngo abahe udupfukamunwa yakoze.

Yagize ati “Kuva icyo gihe umuntu wese wabonaga undi ayambaye yamubazaga aho yayikuye akamurangira. Byaje kurangira bifashe indi ntera mpita njya gusaba ibyangombwa kugira ngo ntakora ibintu bitemewe.”

Uyu muhanzi avuga ko yahise ajya gupimisha ubuziranenge muri RSSB, ajya mu ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, kwandikisha igihangano cye ndetse mu ikigo cy’igihugu gishinzwe ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA) kugira ngo ahabwe ibyangombwa.

Kelly avuga ko muri Rwanda FDI bamubwiye ko batamuha ibyangombwa, kuko bisaba ko aba afite ahantu akorera hazwi bashobora gusura bakamenya niba koko ibyo akora byashyirwa mu baturage.

Yababwiye ko yakoze aka gapfukamunwa atagamije kuzagacuruza ku isoko, ahubwo ko yabikoze mu rwego rwo kwirengera nk’umuntu ugira ikibazo mu myanya y’ubuhumekero ariko kaza gukundwa na bantu benshi.

Ati “Nababwiye ko icyo nakora ari ugushaka kompanyi imwe isanzwe ibikora ifite imashini n’ibikoresho bihagije akaba ariyo nkorana nayo amasezerano bakayiha ibyangombwa mu izina ryayo ariko biciye mu gukora udupfukamunwa twanjye.”

Kelly avuga ko yahise avugana na kompanyi yitwa Socorwa  Ltd bahita bahabwa ibyangombwa byo gutangira gukora utu dupfukamunwa tumaze iminsi turi ku isoko.

Uyu muhanzi avuga ko ari we ugura buri kimwe cyose, ko uruganda icyo rukora ari ukudoda gusa utu dupfukamunwa. Avuga ko yari amaze hafi amezi abiri ashakisha ibyangombwa no kunoza neza aka gapfukamunwa, kugira ngo azagashyire ku isoko kameze neza.

Utu dupfukamunwa yadushyize muri La Gardienne Super Market yo mu rugunga. Aka gapfukamunwa gafite umwihariko w’uko kadafata ku gutwi, ntigatuma umuntu agira ikibazo mu buhumekero kandi gasa neza.

Kelly ati “Ntabwo nari mfite gahunda yo gukora udupfukamunwa. Ariko navuze nti niba mbashije gukemura ibyanjye reka nshake ibyangombwa mfashe n’abandi bafite ibibazo kuko ni benshi.”

Umuhanzi Auddy Kelly yashyize ku isoko udupfukamunwa yakoze ashaka uko yajya ahumeka bitamugoye

Audy Kelly yavuze ko abantu benshi bamusabye ko yabakorera utu dupfukamunwa bituma yisunga uruganda rumufasha kudukora neza

Audy Kelly yavuze uko dupfukumunwa yadushyize kuri La Gardienne yo mu Rugunga mu Mujyi wa Kigali

UMUHANZI AUDDY KELLY YASHYIZE KU ISOKO UDUPFUKAMUNWA YISE "ANTI ALLERGIC FACE"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND