RFL
Kigali

Polisi iri gukora iperereza ku mugabo wasubiye iwe ari muzima nyuma yo gushyingurwa

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:12/08/2020 9:09
0


Polisi n’abagize umuryango wa nyakwigendera Ahmed Hassan w’imyaka 39 baguye mu kantu nyuma yo kubona uyu mugabo agarutse mu rugo kandi hashize iminsi ashyinguwe mu irimbi rusange.



Byabereye mu Buhinde ahitwa Colonelganj, Kanpur, muri Leta ya Uttar Pradesh. Polisi y'aho byabereye yemeje aya makuru ivuga ko iri guhata ibibazo uyu mugabo Ahmed bikekwa ko yazutse.

SP Dr. Anil Kumar yavuze ko uyu mugabo Ahmed wari washyinguwe yagarutse mu rugo avuga ko nka Polisi bari kumuhata ibibazo.

Ahmed Hassan avuka ahitwa Chamanganj, yabanaga n’umugore wa kabiri witwa Nagma n’abana babo babiri hafi y’ahitwa Azad Park muri Ompurwa i Chakeri. Muramu we Zaid, avuga ko uyu mugabo Ahmed yakoraga akazi ko gusana ibyuma bitanga ubuherehere mu mazu (air conditioners).

Tariki 2 Kanama uyu mugabo yavuye mu rugo atonganye n’umugore, ntiyataha mu rugo uwo munsi, bukeye umuryango we utanga ikirego kuri polisi ya Chakeri uvuga ko Ahmed yabuze.

Tariki 5 Kanama hafi y’ikigo cy’imfubyi habonetse umurambo. Abagize umuryango wa Ahmed bageze kuri uyu murambo bemeza ko ari Ahmed. Nyuma y’isuzumamurambo rya muganga, uyu murambo washyinguwe irimbi rusange.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 7, Ahmed ubwe yaratashye buri wese akubitwa n’inkuba.

Abagize umuryango bahise bamujyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Chakeri,Ahmed atanga ibisobanuro.

SP Dr Anil Kumar yavuze ko bakeka ko bishoboka ko hashyinguwe undi muntu utari Ahmed, bityo ngo bazataburura umurambo washyinguwe bakore ikizamini cyerekana isano y’abantu ‘DNA testing’.

Yagize ati {“Umurambo washyinguwe uzatabururwa ufatweho ibipimo hapimwe DNA turebe ko uriya murambo uhuza DNA na Ahmed”}.


Src: Newstracklive.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND