RFL
Kigali

Bon Fils Caleb wakiniye Rayon Sports yabonye ikipe nshya i Burayi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/08/2020 12:13
0


Rutahizamu ukomoka mu Burundi, Bimenyimana Bonfils Caleb wanyuze muri Rayon Sports agatwarana nayo ibikombe bitandukanye, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri FK Pohronie yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Slovakia.



Caleb yari asanzwe akinira ikipe yo muri Lativia yitwa FK RFS (FK RÄ«gas Futbola Skola) gusa kuri ubu yayiteye umugongo yerekeza muri FK Pohronie yo muri Slovakia, akaba yanamaze gutangira imyitozo.

Caleb yatangarije Rwandamagazine ko yishimiye kwerekeza muri FK Pohronie kuko ngo ari ahantu hazamufasha gutera imbere mu mwuga we.

Yagize ati " Ni ibintu byiza kuri njyewe kuko nabyishimiye. Bampaye ibintu nifuzaga. Ndishimira ko ari ikipe iri ku rwego rwiza ruzamfasha gukomeza gutera imbere mu mwuga wanjye".

Yavuze ko FK Pohronie yamwifuje kuva umwaka ushize ntibashe kumvikana na FK RFS yari agifitiye amasezerano. Atangaza ko kuba barakomeje gushaka uko yakwerekeza muri FK Pohronie ngo ni ikimwereka ko bamugiriye icyizere kandi na we ngo ntabwo azabatenguha.

Yagize ati " Nasanze baramaze gutangira Shampiyona. Ukuntu bangaragarije icyizere, nanjye niteguye gukora cyane ngo nzabereke ko batanyibeshyeho. Ubu namaze gutangira n’imyitozo".

Bonfils Caleb yavuye mu Rwanda ahita yerekeza muri Lativia mu ikipe ya Rigas FS, kuri ubu yari ahamaze imyaka itatu, yamaze kuhava ndetse yerekeza mu ikipe nshya yo muri Slovakia.

Mu 2017 nibwo Caleb yageze muri Rayon Sports avuye muri Vital’O FC y’i Burundi, akaba ari mu bakinnyi bafashije Rayon Sports kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup muri 2018 kuko mu mwaka w’imikino wa 2017/2018 yari yayitsindiye ibitego 10.

Caleb yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri FK Pohronie yo muri Slovakia





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND