RFL
Kigali

Ukuri ni ukuhe ku byatangajwe ko The Ben yasinye muri Label ya Bruce Melodie ?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/08/2020 9:22
0


Umuhanzi Mugisha Benjamin wiyise The Ben mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 09 Kanama 2020 yandikanye umujinya agaragaza ko abatangaje ko yinjiye muri Label ya Bruce Melodie bamukoze mu ijisho.



Byanagora buri wese kumva ko Bruce Melodie yasinyisha The Ben akiyongera kuri Kenny Sol na Kizigenza. Gusa ngo nta nduru ivugira ibusa!

The Ben asanzwe afite Label yitwa Rockhill ibarizwamo umuhanzi Shaffy wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wakunzwe mu ndirimbo “Akabanga”.

Mu ijoro ry’iki Cyumweru, B&B Fm (Umwezi) yanditse kuri konti ya Twitter ivuga ko “Umuhanzi The Ben ari kubarizwa muri label ya Bruce Melodie. Uyu muhanzi wari usanzwe uba muri Amerika ariko akaba ari mu Rwanda, ashobora kuba yamaze gusinya aya masezerano.”

Iyi nkuru yakanguye n'abari bakigera ku gitanda barimo umuhanzi The Ben wahise yandika agaragaza ko abavuze ibi bashotoye igisamagwe [Tiger B].

Ibitekerezo bya benshi byagaragaje ko bidashoboka, bavuga ko ari nko "kubona urushishi rwikoreye inzovu".

The Ben yanditse kuri konti ya Instagram, avuga ko ntawe utazi ko ariwe muhanzi ‘urenze’ mu Rwanda, ndetse ko kuba amaze iminsi atavuga bitavuze ko ntabyo ahugiyemo.

Yagize ati “Ni njye urenze mu gihugu. Ibyo byose ntawakabigizeho ikibazo. Hari igihe nshyiramo akaruhuko nkaba mpagaze ku ruhande kugira ngo mwese mwishimishe mwarangiza mu gakubagana.”

Akomeza ati “Buri wese unzi arabizi ko mporana urukundo n’ingufu. Ndi Tiger B". Abafana be n’abakunzi b’umuziki, bavuze ko arikocoye ngo abumva bumvireho.

Umuhanzi Bruce Melodie we yatangaje ko nta Label afite yasinyishijemo Juno Kizigenza na Kenny Sol ahubwo ko bahuriye mu cyitwa “Igitangaza Music”.

Yavuze ko The Ben afite izina umuntu wese atagakwiye kuvuga uko yishakiye, arenzaho ko abantu bagomba kubaha amazina abandi bakoreye.

Hari amakuru avuga ko The Ben atasinye muri Label ya Bruce Melodie ahubwo ko yasinye amasezerano yo kujya bamushakira ibiraka.

Amasezerano The Ben yasinye avuga ko mu gihe Kabanda Jean de Dieu [umujyanama wa Bruce Melodie] agiye gushakira akazi umuhanzi we azajya ashaka n’akazi ka The Ben.

Kuva Bruce Melodie yashinga “Igitangaza Music” yahise asinya amasezerano ya miliyoni 50 Frw yo kwamamaza ikinyobwa cya ‘Brok’ cyo muri Poland.

Uyu muhanzi kandi amaze iminsi ahagaze neza ku isoko ry’umuziki abicyesha indirimbo ye “Saa moya” imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 525 kuri Youtube.

The Ben yagaragaje ko bakoze mu ijisho igisamagwe, kandi ko buri wese azi neza ko ari we muhanzi ukomeye mu Rwanda

Bruce Melodie yatangaje ko The Ben ari izina rinini buri wese atakavuze uko yishakiye

The Ben yavuze ko arangwa n'urukundo no gukora, kandi ko ntawe ajya asagarira

Bruce Melodie yatangaje ko nta Label afite nk'uko byagiye bitangazwa

Bruce Melodie yavuze ko Kizigenza na Kenny Sol bahuriye mu cyitwa "Igitangaza Music"





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND