RFL
Kigali

Beirut: Abayobozi b'ibihugu by'ibihangange ku Isi bahuriye mu nama yo gufasha uyu mujyi

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:10/08/2020 7:03
0


Kuri iki cyumweru abakuru b’ibihugu bitandukanye ku isi bakoze inama yo kurebera hamwe uburyo batera inkunga iki gihugu giherutse guhura n’iturika rikomeye mu minsi itanu ishize.



Iyi nama yashyizweho n’Ubufaransa ndetse n’umuryango w’abibumbye (UN) ikaba yatangiye i saa munani (14h00) ku isaha yo muri Libani. Mu bayitabiriye harimo Donald Trump, Emmanuel Macron, abahagarariye umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (EU), Ubushinwa, Uburusiya, Egypt, Jordan, Ubwami bw’Abwongereza (UK) n’abandi bayobozi  ba Liban mu nzego zitandukanye.

Ku wa kane tariki 6 z’uku kwezi nibwo Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yasuye Beirut, atangaza ko ashaka guhuriza hamwe inkunga mpuzamahanga ikagenerwa iki guhugu.

Itangazo ryavuye muri Perezida y’Ubufaransa rivuga ko inama yo kuri iki cyumweru igamije gukangurira abafatanyabikorwa bo muri Liban no gutegura ndetse no guhuriza hamwe inkunga iri bube ivuye mu miryango mpuzamahanga itandukanye.

Ku rubuga rwe rwa tweeter, Perezida Trump yavuze ko yaganiriye na President w’Ubufaransa Macron ku byago byagwiririye Beirut yemeza ko nawe azitabira iyi nama.

Ni muri urwo rwego ibihugu bitari bicye bimaze kwiyemeza inkunga ya miliyoni z’amadolari kandi byohereza amato, abashinzwe ubuzima, ndetse n’ibikoresho bitandukanye byo gufasha Beirut.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND