RFL
Kigali

Nyuma y’iturika ridasanzwe ryibasiye Lebanon, ibihugu byiyemeje kuzahura ubuzima muri iki gihugu

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:9/08/2020 11:57
0


Kuri uyu wa kabiri ni bwo Beirut yibasiwe n’iturika ridasanzwe. Kuva aho iri turika ryabereye abakoze igenzura ry’ibyangiritse, basanze bihagaze agaciro ka miriyari $5. Iki kiza nticyangije ibikorwa remezo gusa kuko n’imibereho myiza y’abaturage yarahatikiriye. Ibihugu n’imiryango mpuzamahanga byafashe iya mbere mu gufasha iki gihugu.



Magingo aya iyi mpanuka ─yaje kwitwa icyiza na minisitiri w’intebe w’iki gihugu, Hassan Diab─ imaze guhitana abagera ku 158 abandi basaga 6000 barakomeretse. Imiryango mpuzamahanga, ibihugu byo ku isi kuva mu byo mu burasirazuba bwo hagati, Afurika kugeza mu Burayi byagiye byishakamo imfashanyo runaka yo gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’iyi mpanuka.

Ubusanzwe kuva aho iki gihugu cyagiye kigira ihungabana ry’ubukungu, inkunga ndetse n’imyenda mpuzamahanga byari urutirigongo ku bukungu bw’iki gihugu. Nyamara kuri iyi nshuro ntibyasabye guverinoma ya Beirut kujya gusaba ibindi bihugu n’ imiryango nterankunga kuyigoboka, ahubwo ni byo byibwirije kubera insanganya iki gihugu cyahuye na yo.

Dore urutonde rw’ibihugu byahise bigenera imfashanyo iki gihugu:

1.    Ubwami bwa Bahrain: Indege yuzuye imiti n’ibikoresho byo kwifashisha mu kwita ku nkomere ndetse n’ibindi bikoresho byo kwa muganga.

 

2.    Bangladesh: Ibiribwa, imiti ndetse n’itsinda ry’abaganga

 

3.    Ubwongereza: Inkunga ifite agaciro ka miriyari $6.6. Muri iyi nkunga hakubiyemo n’itsinda ry’inzobere mu gutabara abantu bari mu biza, abaganga ndetse n’irindi tsinda rizafasha Guverinoma gukomeza kwiga ku idindira ry’ ubukungu ryatewe n’ibi byago.

 

4.    Cyprus: Iki gihugu cyatanze indege 2 za kajugujugu, imbwa zishinzwe gutahura abantu baburiye mu matongo kimwe n’indege y’imiti.

 

5.    Misiri: Indege ebyiri ndetse n’imiti kimwe n’ibindi bikoresho byo kwa muganga

 

6.    Ubufaransa: Abashinzwe umutekaano 55, toni 6 z’ibikoresho byo kwa muganga n’imiti kimwe n’itsinda ry’abaganga.

 

7.    Ubudage: Burateganya kuzohereza amatsinda 47 y’inzobere mugutabara abari mu biza. Ntagihindutse na none iki gihugu kizatanga agera kuri miriyoni $1 binyuze mu muryango utabara imbabare(Red Cross/Croix Rouge) yo muri icyo gihugu.

 

8.    Hungary: Miriyoni $1 izifashishwa muri gahunda y’imirimo yo gusanura ibyangiritse.

 

9.    Iran: Toni 9 z’ibiribwa, abaganga kimwe n’imiti.

 

10.  Iraq: Indege yuzuye ibikoresho by’ubutabazi bw’ibanze ndetse na ritiro 800000 z’amavuta y’ibicanishwa.

 

11. Ubutariyani: Toni 8 z’ibikoresho byo kwa muganga harimo n’imiti kimwe n’indege 2 za gisirikare zishinzwe ubutabazi. Iki gihugu cyohereje kandi n’itsinda ry’abaganga. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND