RFL
Kigali

Fireman yabonye sosiyete igiye guteza imbere umuziki we mu gihe cy’imyaka itatu-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:7/08/2020 20:44
0


Mu kiganiro n’itangazamakuru umuraperi Uwimana Francis wamamaye nka Fireman yavuze ko yabonye umuryango mushya Tacona Groupe LTD, kompanyi igiye kumufasha kwagura ibikorwa bye bya muzika mu gihe cy’imyaka itatu.



Tacona Groupe LTD ni kompanyi nshya mu Rwanda, ifite ibice bitatu birimo Tacona Media And Entertainment ari nacyo muri iyi nkuru twifuje kugarukaho nk’ababarizwa mu ruganda rw’imyidagaduro. Iki n’igice kizibanda cyane ku bikorwa bifite aho bihuriye n’imyidagaduro, kikaba kinakubiyemo inzu ifasha abahanzi y’iyi kompanyi yitwa Tacona Music label. Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Kanama 2020, iyi kompanyi yagaragarije itangazamakuru umuraperi Fireman nk’umuhanzi bagiye gukorana mu gihe cy’imyaka itatu.


Fireman mu kiganiro n'itangazamakuru

Abijuru Theophile uri mu bashinze iyi kompanyi yasobanuye icyatumye bahitamo kugirana amasezerano y’imyaka itatu na Fireman. Ati "Nka label twifuje gufata umuhanzi ufite aho yageze". Yakomeje avuga ko mu masezerano y’imyaka itatu bagiranye na Fireman harimo intego zo kumuzamura igihe ku mpande zombi hubahirijwe ibikubiye mu masezerano. 

Yavuze ko iyi label izanye umwihariko wo gufasha abahanzi bahereye kuri Fireman ku buryo umuziki ushobora kumubyarira umusaruro uwukora mu buryo burambye. Ikindi ngo ni ugukorana n’abahanzi bake mu rwego rwo kurushaho kubitaho ibi bikazabaha kugira umwihariko wabo.

Umuraperi Fireman muri iki kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku Kicukiro yasobanuye icyatumye nawe ahitamo gukorana nabo. Ati "Icyo nabonye kuri Tacona kirenze abandi ni ukubyaza umusaruro ibikorwa byakozwe". Yakomeje avuga ko iyi kompanyi ifite politike yo gucuruza ibyakozwe kuruta kurema ibindi kandi n’ibya mbere bitagize icyo bibyara. 

Abona iyi sosiyete igiye kumufasha kubona iterambere mu muziki no mu buzima busanzwe. Uyu muraperi abaye umuhanzi wa kabiri winjiye muri Tacona Music label. Mu byo bemereye Fireman harimo kumukorera indirimbo mu buryo bw'amajwi n'amashusho, bakageza ku rundi rwego umuziki we.

REBA IKIGANIRO FIREMAN YAGIRANYE N’ITANGAZAMAKURU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND