RFL
Kigali

Umuhanzi Gatsinzi Aimable wahoze mu Ingabo z'u Rwanda yitabye Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/08/2020 10:36
0


Umuhanzi Gatsinzi Aimable wabaye mu Ngabo z’u Rwanda akamenyekanye mu ndirimbo “Ingabo z’u Rwanda”, yitabye Imana mu ijoro ry’uyu wa Kane.



Producer Jay P yabwiye INYARWANDA, ko mu ijoro ry’uyu wa Kane tariki 06 Kanama 2020, yari kumwe na Gatsinzi Aimable bakora kuri Album ye yiteguraga gusohoka.

Avuga ko batandukanye mu ijoro ameze neza ndetse ko ari we wabatwaye mu mudoko.

Yavuze ko mu gitondo cy’uyu wa Gatanu ari bwo abo mu muryango wa Gatsinzi bamubwiye ko yitabye Imana bakimugeza ku bitaro.

Producer Jay P yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu gukora Album y’uyu muhanzi kandi bidatinze bazayisohora.

Gatsinzi Aimable azwi cyane mu ndirimbo “Ngabo z’u Rwanda”, yashyizwe ku rubuga rwa Youtube ku wa 02 Kanama 2019.

Gatsinzi yakoranye bya hafi na Kagambage Alexandre kuva mu 1996 kugeza yitabye Imana ndetse bababanye mu nzu imwe igihe kitari gito.

Yamufashaga kuririmba mu bitaramo bitandukanye ariko cyane cyane mu bukwe kuko ari ho batumirwaga cyane.

Umuhanzi Gatsinzi Aimable wabaye mu Ingabo z'u Rwanda (RDF) yitabye Imana

Gatsinzi yari akunze kuririmba mu bukwe indirimbo za Kagambage

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "INGABO Z'U RWANDA" YA GATSINZI AIMABLE

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND