Ijambo vierge (isugi) rikoreshwa bashaka gusobanura umuntu cyangwa ikintu kitarakoreshwa, kitarangirika, icyo ntashudikanya ni uko iyo bavuze ngo uriya mukobwa ni isugi abenshi bumva icyo bashatse gusobanura.
Bisobanuye ko kuva avutse nta muntu yigeze apfundurira agaseke k’ubukobwa bwe umutemeri ukazakurwaho n’umugabo wemewe n’amategeko, umutemeri ku gaseke ugereranywa n’akarangabusugi hymen.
Muri iyi minsi kubona umukobwa w’isugi ni tombora ariko bariho. Hari umusore uba wifuza kuzashyingiranwa n’umukobwa w’isugi yazageza mu rugo uwo yahisemo mu ijoro ry’umunsi w’ubukwe agasanga uwo yashatse si isugi bikamubabaza kandi amazi yamaze kurenga inkombe.
Niba wifuza kuzashyingiranwa n’umukobwa w’isugi dore ibimenyetso 3 uzasuzuma bikagufasha kumenya ukuri hakiri kare ugafata icyemezo gishingiye ku makuru yizewe.
1.Gutega amatwi ibiganiro bye: Umukobwa ukiri isugi atsinda amazina y’imyanya ndangagitsina, umukobwa nimuganira ukumva atinyuka kuvuga nta soni imyanya ndangagitsina y’abagore n’iy’abagabo bizakubere ikimenyetso cy’uko ashobora kuba yaratakaje ubusugi bwe. Ikizakubwira ko ibyo iyi ngingo ivuga ari ukuri uzumve uko abakobwa bakora uburaya bavuga uzasanga bavuga bakanatukana amagambo y’urukozasoni yerekeye ku bitsina nta soni bafite.
2.Imyambarire: Muri iyi minsi uzabona abakobwa batari bake bambara amajipo magufi ku buryo bukabije. Opera news dukesha iyi nkuru ntabwo yerura ngo ivuge ko ari ikimenyetso cy’umukobwa watakaje ubusugi ariko ivuga ko umukobwa wambara imyenda imwubahishije iyo mugeze no mu gutera akabariro akenshi usanga akiri isugi.
3. Imyitwarire idahwitse: Umukobwa wirekura kuri buri kimwe utagira isoni na nkeya zo kwerekana ingeso mbi nabyo ni ikimenyetso cy’uko yatakaje ubusugi.
Inzobere mu bijyanye n’ibitsina Rosemary Landy Martin na Michael Bennes icyo bahurizaho ku miterere y’umubiri iyo umukobwa atakaje ubusugi ntacyo ahindukaho.
Bavuga ko uburyo bwo kumenya ko umukobwa ari isugi ari ugusuzuma imyitwarire ye cyangwa ukamubaza. Gusa basaba abasore kwitondera kubaza abakobwa iki kibazo kuko kiri mu bibazo abakobwa banga kubazwa.
Bennes na Martin bavuga ko kubaza umukobwa ko ari isugi bishobora kuzana umwuka mubi mu mubano wanyu kuko atangira kukubona nk’umuntu udasirimutse.
TANGA IGITECYEREZO