Umuraperi Takeoff arashinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu umugore, icyi cyaha cyo gufata ku ngufu uyu musore ashinjwa n’uyu mugore, mu kirego yatanze mu rukiko avuga ko ibi byabereye mu birori bahuriyemo mu mugi wa Los Angeles muri Kamena
Kirshnik
Khari Ball w’imyaka 26 y’amavuko uzwi nka Takeoff wamenyekanye cyane mu itsinda
rya Migos ahuriyemo na bagenzi be babiri aribo Quavo na Offset, kuwa gatatu w’icyi
cyumweru umugore yagejeje ikirego mu rukiko rukuru rwo mu mugi wa Los Angeles,
aho mu kirego cye ashinja uyu musore icyaha cyo kumufata ku ngufu mu birori
bahuriyemo mu gace ka Encino, Los Angeles muri kamena uyu mwaka.
Uyu mugore
Jane Doe mu kirego avuga ko ubwo bahuriga n’uyu musore mu birori byabereye muri
Los Angeles kuwa 23 Kamena, Takeoff yagerageje kumuha ikiyobyabwenge cy’urumogi
(Marijuana) ariko we arabyanga, Doe akomeza avuga ko ubwo bari muri ibi birori
uyu musore yamubangamiraga cyangwa amubuza uburyo bityo akumva atisanzuye.
Takeoff arashinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu
Nyuma y’ibi
Doe avuga ko yazamutse mu cyumba cyo hejuru mu nzu yaberagamo ibi birori
arikumwe n’uwayoboraga ibirori, ari nawe wari wamutumiye nibwo bahuraga n’uyu
musore amanuka, nyuma nibwo Takeoff yasigaranye na nyiri ukuyobora ibirori
baganira, Doe yakomeje hejuru mu cyumba gutegereza uyu bari kumwe. Nyuma yo
gutegereza yagiye kubona abona Takeoff niwe winjiye maze atangira kumukorakora
ku kibuno.
Doe
akomeza avuga ko uyu musore yakomeje kumuhatiriza, nibwo yahise umuhindukiza
areba hasi amukuramo imyenda maze ahita amufata ku ngufu, uyu musore arangije
ibyo yakoraga yahise asohoka. Ibi bikimara kuba avuga ko yahise ajya kwa muganga
maze abaganga bameza ko yafashwe ku ngufu koko, nyuma nibwo abaganga bo kuri
rino vuriro bahise babimenyesha polisi yo mu mugi wa Los Angeles (LAPD).
Polisi yo
mu mugi wa Los Angeles ku makuru yahaye ikinyamakuru TMZ yabatangarije ko bari
mu iperereza ry’icyi cyirego. Uhagarariye uyu musore mu mategeko Drew Finding yabwiye
TMZ ko bamaze kureba ibikubiye mu kirego umukiriya we ashinjwa, avuga ko ibi
byose bashinja uyu musore byose ari ibinyoma nta kuri kurimo.
Itsinda
Migos uyu musore abarizwamo ryashinzwe mu mwaka 2008 mu mugi wa Lawrenceville
muri Georgia, rigizwe n’abasore batatu aribo Offset (Kiar Kendrell Cephus),
Quavo (Quavious Keyate Marshall) na Takeoff (Kirshnik Khari Ball).
Itsinda rya Migos (uhereye ibumoso) Quavo, Offset na Takeoff
Iri tsinda
riritegura gushyira hanze Alubumu yabo uyu mwaka. Aba basore bakoze indirimbo
nyinshi zakunzwe cyane aha twavuga nka “Bad and Boujee,” ”Motorsport”
na “Walk it Talk it” bafatanyije
n’abahanzi bakomeye harimo nka Drake, Nicki Minaj na Cardi B.
Src:
TMZ & Los Angeles Times & Daily Mail
TANGA IGITECYEREZO