RFL
Kigali

Huye: Gitifu Uwimabera arashinjwa kwanga gusezeranya abageni bikabateza igihombo n'igisebo

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:5/08/2020 22:34
0


Nzindukiyimana Jeremie n'umukobwa witwa Byukusenge Claudette barashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Mbazi Uwimabera Clemence kuba yaranze kubasezeranya kandi bari bujuje ibisabwa, ibi bikaba byarabateje igihombo cy’amafaranga bikanabasebya mu bandi baturage.



Tariki 30 Nyakanga 2020 nibwo aba bageni bavuga ko bangiwe gusezerana ku biro by'umurenge wa Mbazi ubwo bari baturutse mu kagari ka Rugango, umudugudu wa Gahanga.

Nzindukiyimana avuga ko bageze ku biro by'umurenge wa Mbazi bagiye gusezerana, Gitifu Uwimabera abasohora muri salle avuga ngo ni abicanyi ntabwo basezerana bafashe ku ibendera ry' igihugu.

Nzindukiyimana avuga ko yari yashoye ibihumbi birenga 800 muri ubu bukwe arimo ayo gutegera abari bavuye i Kigali, gukodesha imyenda y'ibirori, no kugura ibyo kwakira abashyitsi.

Byukusenge wari gusezerana na Nzindukiyimana avuga ko kwangirwa gusezerana byamuteye igisebo kubera kwirirwa ku murenge agataha adasezeranye. Aba bageni ngo icyatumye badasezeranywa ni uko Nzindukiyimana yakekwagaho gukubita umuturanyi witwa Nyabyenda Jean.

Nzindukiyimana avuga ko atakubise Nyabyenda ngo ahubwo yakubiswe na muramu we Siborugira Jonathan. Nyabyenda nawe yemera ko yakubiswe na Siborugira muramu wa Nzindukiyimana.

Munganyinka Annoualite, umuturanyi w’iwabo wa Nzindukiyimana avuga ko Nzindukiyimana atakubise Nyabyenda Jean. Ngo bombi bari bari gutabara mushiki we wakubitwaga n’umugabo we Siborugira, Siborugira akubita Nyabyenda ari nayo nkomoko yo kwitirirwa ko byakozwe na Nzindukiyimana.

Gitifu Uwimabera avuga ko uyu muryango usanzwe ugira amahane, ndetse ko atanze gusezeranya Nzindukiyimana Jeremie ko ahubwo we n'umugeni we basohotse muri Salle bakiruka.

Ibi Nzindukiyimana aganira n’itangazamakuru yabihakanye agira ati {“Arabeshya ntabwo nigeze nanga ko ansezeranya kuko twiriwe ku murenge twahavuye saa kumi n’imwe”}.

Itegeko rigenga abantu n'umuryango mu ngingo ya 168,169 na 170 rivuga ko impamvu zihagarika ishyingirwa ari ukuba abagiye gushyingirwa bataruzuza imyaka y'ubukure, kuba abagiye gusezerana bafitanye isano rya bugufi no kuba abagiye gusezerana harimo ufite irindi sezerano.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege avuga ko ejo tariki ya 4 Kanama ari bwo yagejejweho iki kibazo, kuri uyu wa 5 Kanama yagiye kugikurikirana. Avuga ko habayeho gutanga amakuru atariyo ngo nyuma yo kumenya amakuru y’ukuri bagiye gufasha uyu musore Nzindukiyimana na Byukusenge kubona serivise. Yagize ati:

Wumvaga harimo akarengane ariko nyuma yo kubikurikirana njye ubwanjye nabemereye ko serivise tuzayibaha, byagaragaye ko habayemo ikibazo cy’umutekano ndetse n’uwo cyabayeho byagaragaye ko habayeho kudatanga amakuru neza, uyu munsi nibwo hagaragaye uko ikibazo cyagenze birumvikana ko ntabwo byari kugenda bityo nta kibiteye igisigaye ni ugukomeza kuganira kugira ngo serivise itangwe. Ni ikibazo gikomeye cyasabaga ko tubanza kugikemura iyo serivise ikazabona gutangwa.

Nzindukiyimana wangiwe gusezerana yitiranyijwe n’uwakubise umuturanyi we, yifuza ko Gitifu Uwimabera agomba kubanza kumusubiza agaciro yamwambuye akanamwishyura ibihumbi 800 y'amafaranga y'u Rwanda yari yatakaje yitegura ubukwe, hanyuma akabona kumusezeranya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND