Iyo witegereje neza usanga buri munsi hari abiyumvamo impano bakazicisha mu ndirimbo bitewe n’ubutumwa baba bashaka gutanga, umuhanzi Slega Boy yashyize hanze indirimbpo yise “Nkingurira“ ikubiyemo isengesho ryo gutabaza Imana mu gihe umuntu ageze mu bibazo.
Nk’uko Inyarwanda igaruka cyane ku banyempano haba muri muzikaimideli, imikini n’ibindi mu guhanga udushya, ubu yaganirije umuhanzi winjiye muri muzika avuga n’ingamba azanjye nk’ibanga azakoresha kugira ngo muzika azakora igire ireme.
Uyu muhanzi wagiye ushyira hanze indirimbo zitandukanye kuri ubu akaba yashyize hanze indirimbo yise Nkingurira. Ni indirimbo yakoranye na PVO Banks aho wumvamo amagambo yo kwizera cyane Imana za Gakondo yumva ko zizerwaga hambere.
Slega Boy abajijwe intego azanye muri muzika, yatangaje ko agomba gukorana imbaraga no gukora indirimbo zikubiyemo ubutumwa. Mu magambo ye yagize ati “Urebye umuziki ni ikintu umuntu abanza kwitondera, icya mbere nkunda muzika ariyo mpamvu nje kuyikora cyane n’imbaraga zanjye zose.
Mu gutera imbere rero nzi uburyo abandi bahanzi bagiye bagwa, njye nzitwara neza mu bihangano menya icyo abantu bakeneye kurusha ibindi, ariko ndumva icya mbere ari ubutumwa bwiza bukora ku mitima ya benshi nk’umuhanzi no kwirinda ibiyobyabwenge”.
Ku bijyanye n’uburyo azakora muzika mu buryo bw’ubucuruzi yagize ati “Umuziki nk’uko nabivuze ni ukwitonda, muzika ni business nk’izindi tuba twinjiyemo, rero iyo ucuruje ibintu bibi ubura abaguzi, ibyo mbigereranya n’umuziki, nanjye Imana ibifashijemo nzakora ibyiza wenda bazabikunda kubera ubwiza bwabyo”.
TANGA IGITECYEREZO