RFL
Kigali

APR FC irahakana yivuye inyuma amakuru avuga ko yahinduye umuyobozi wayo mukuru

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/08/2020 10:10
0


Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko amakuru yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Maj Gen Mubaraka Muganga yagizwe umuyobozi wayo mushya, atariyo kuko ari ibihuha bidafite aho bishingiye.



Mu masaha y’umugoroba wo Kuri uyu wa Mbere tariki 03 Kanama 2020, nibwo hasakaye amakuru avuga ko Maj Gen Mubaraka Muganga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa APR FC, asimbuye Lt Gen Jacques Musemakweli usanzwe ari umuyobozi mukuru w’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Aganira na Inyarwanda, umunyamabanga mukuru wa APR FC Rtd. Lt Col Sekaramba Sylivestre, yanyomoje aya amakuru avuga ko hakozwe inama bisanzwe yo kwakira abakinnyi bashya no gutegura ejo hazaza h’ikipe ariko batunguwe n’ibyatangajwe birimo ibyo guhindura umuyobozi mukuru.

Yagize ati ”Twatunguwe no kumva amakuru avuga ko twahinduye umuyobozi mukuru, twibajije ayo makuru y’ibihuha aho yavuye byadushobeye ”.

”Twakoze inama bisanzwe iyobowe na Visi Perezida w’ikipe, ikubiyemo guha ikaze abakinnyi bashya no gutegura ejo hazaza h’ikipe, ibyavuzwe byo guhindura umuyobozi ni ibihuha bidafite ishingiro ”.

Mu butumwa Visi Perezida wa APR FC Maj Gen Mubaraka Muganga yatanze, yavuze ko amakuru yavuzwe ko APR FC yahinduye umuyobozi mukuru atariyo, ko nibiba byo bizatangazwa.

Maj Gen Mubaraka Muganga agiye kumara hafi imyaka 13 ari mu buyobozi bwa APR FC ndetse ni we ukunda kugaragara mu bikorwa byinshi by’iyi kipe.

Lt Gen Jacques Musemakweli ni Perezida wa APR FC guhera mu 2013 ubwo yasimburaga Maj Gen Alex Kagame wari ugiye gukomereza amasomo mu Bushinwa.

Maj Gen. Mubaraka Muganga ari kumwe na Perezida wa APR FC Lt Gen Jacques Musemakweli





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND