Abahanzi ni bamwe mu bantu ibikorwa byabo byahungabanyijwe n’icyorezo cya Coronavirus muri uyu mwaka. Ahanini ibi byatewe n'uko ibikorwa byabo byinshi bihuriza abantu benshi hamwe, ibi rero bikaba byarahagaritswe mu buryo bwo kwirinda ko iki cyorezo cyakomeza kwiyongera. Nubwo ariko ibi byabaye hari bamwe bakomeje kwinjiza amafaranga.
INYARWANDA yabakoreye urutonde rw’abahanzi icumi bafite
agatubutse muri uyu mwaka. Ubu butunzi bakaba babukomora mu bikorwa byinshi
bitandukanye birimo kugurisha ibikorwa byabo kuri murandasi, amasezerano
bagirana na kompanyi bamamariza ndetse no mu bucuruzi butandukanye.
10.Hugh Masekela
Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo ufatwa nka Se wa
Jazz muri Afurika ukomoka mu gihugu cya Afurika y’epfo akaba azwi ku izina rya Hugh
Masekela niwe uza ku mwanya wa cumi.Akaba afite umutungo ufite agaciro ka
miliyoni n’igice y’amadolari y’Amerika.Kuri ubu uyu muhanzi yaratabarutse ariko
n’ubu ibikorwa bye birakinjiza agatubutse.
9. Wizkid
Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria uzwi nka Wizikid niwe
uza ku mwanya wa kenda k’urutonde rw’abahanzi bafite agatubutse muri afurika.Wizikid
afite umutungo ufite agaciro ka miliyoni 4 z’amadolari y’Amerika.
Uretse ubuhanzi Wizikid afite ibindi bikorwa byinshi
bimwinjiriza agaturutse harimo n’amasezerano yo kugurisha imyambaro ye, ikorwa
n’uruganda rwa NIKE, rugurisha imyambaro ye yanditseho “Star Boy”
8. Tinashe
Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe ariko ukorera
umuziki we muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ni umwe mu bahanzi bakomoka muri
Afurika bafite agatubutse.Tinashe afite umutungo ufite agaciro kangana na
Miliyoni 6 z’amadolari y’Amerika.
Uretse ubuhanzi Tinashe akora ibikorwa by’ubucuruzi
bw’imyambaro ye, yamamariza ibigo bikomeye muri Zimbabwe ndetse ubutunzi bwe
ahanini abukomora mukugurisha ibihangano bye Online.
7. Sarkodie
Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Ghana uzwi nka Sarkodie niwe
uza kumwanya wa karindwi k’urutonde rw’abahanzi bafite agatubutse muri
afurika.Sarkodie afatwa nk’inyenyeri y’umuziki muri Ghana.Akaba afite umutungo
ufite agaciro ka miliyoni 7 z’amadolari y’Amerika.
6. Timaya
Umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo ukomoka mu gihugu
cya Nigeria uzwi ku izina rya Timaya niwe uza ku mwanya wa gatandatu k’urutonde
rw’abahanzi bakize muri afurika,akaba afite umutungo ungana na miliyoni 8 z’amadolari
y’Amerika.
5. Banky W
Banky W ukomoka mu gihugu cya Nigeria niwe uza ku mwanya wa
gatanu akaba afite umutungo ufite agaciro kangana na miliyoni 9 z’amadolari y’Amerika.
4. Don Jazzy
Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria uzwi ku izina rya Don
Jazzy niwe uza ku mwanya wa kane. Mu busanzwe amazina ye nyakuri ni Michael
Collins Ajereh.Kuri ubu Don Jazzy niwe muyobozi w’inzu itunganya muzika ndetse
igafasha abahanzi muri Nigeria izwi ku izina rya Mavin ndetse akaba na producer akaba akorera
abahanzi benshi babarizwa muri Label ye.
Don Jazzy akaba ari nawe washinze Label yitwa Mo’ Hits
Records mu mwaka wa 2004.Don Jazzy afite umutungo ungana na miliyoni 10 z’amadolari
y’Amerika.
3. Davido
Umuhanzi Davido ukomoka mu gihugu cya Nigeria niwe uza ku
mwanya wa gatatu.Akaba afite ubutunzi bungana na Miliyoni 16 Z’amadolari y’Amerika.Davido
akaba yaramenyekanye cyane biturutse kuri album yasohoye muri 2012 yitwa ’Omo
Baba Olowo’.
2. Black Coffee
Umuhanzi uza ku mwanya wa kabiri akomoka mu gihugu cya
Afurika y’epfo akaba yitwa Black Coffee.
Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Nkosinathi Maphumulo ni umwe mu bakomeye aho
akomoka ndetse akaba n’umwe mu begukanye ibihembo bikomeye mu banyamuziki bo
muri Afurika muri rusange.
Uretse ubuhanzi Black Coffee ni DJ ndetse akaba na producer.Uretse
ibyo black Coffee akorera abahanzi ibihangano mu buryo bwa online records
streaming, ubu bukaba ari bumwe muburyo
bumwinjiriza amafaranga menshi kuko akorera abahanzi benshi batandukanye bo ku
isi.
Nkuko Forbes Afurika ibitangaza uyu muhanzi afite umutungo ufite
agaciro kangana na miliyoni 60 z’amadolari y’Amerika.
1. Akon
Ku mwanya wambere turahasanga umuhanzi ukomoka k’umugabane
wa Afurika mu gihugu cya Senegal ariko ukorera umuziki we muri leta zunze
ubumwe z’amerika Akon. Akon yakoze zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu bihe
bitandukanye. Amaze kugurisha kopi za album zirenga miliyoni 35 ku Isi hose.
Yegukanye ibihembo bitandukanye mu muziki anahamagarwa inshuro eshanu muri
Grammy Awards.
Yagurishije alubumu zisaga miliyoni 35 kwisi yose,
yatsindiye ibihembo byinshi harimo ibihembo bitanu bya Grammy Award, yagize
indirimbo 45 zakunzwe k’urutonde rwa Billboard Hot 100. Nkuko forbesafrica
ibitangaza Akon afite ubutunzi bungana na miliyoni 80 z’amadolari y’Amerika.Uretse
ubuhanzi Akon akora n’ibindi bintu bitandukanye birimo ubucuruzi ndetse no
kwamamariza ibigo bitandukanye.
src:legit.ng
TANGA IGITECYEREZO