RFL
Kigali

Sri Lanka: Injangwe yatorotse gereza nyuma y’uko ifatanywe ibiyobyabwenge mu ijosi

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:3/08/2020 16:24
0


Injangwe yari ifungiwe muri gereza yo mu gihugu cya Sri Lanka yatorotse gereza nyuma y’uko ifunzwe izira gutambutsa ibintu bitandukanye birimo ibiyobyabwenge na Sim Card za telefoni.



Nk'uko byatangajwe na Polisi yo muri icyi gihugu yavuze ko iyi njangwe yafashwe n’abacungagereza ba gereza yo muri Welikada kuwa Gatandatu w’icyumweru dusoje. Polisi yavuze ko iyi njangwe yafatanywe agapfunyika ka palasitiki gahambiriye ku ijosi karimo amagarama abiri ya heroine, Sim Card ebyiri za telefoni n’agakoresho babikaho amakuru kazwi nka Memory chip. Bivugwa ko iyi nyamaswa yageragezaga kwinjiza ibi bintu muri gereza ya Welikada iri mu murwa mukuru wa Sri Lanka, Colombo.

Cat
cat

Nk'uko byatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri iki gihugu, iyi nyamaswa yatorotse aho yari yashyizwe muri gereza ku munsi wo Cyumweru. Gusa nyuma y’ibi ubuyobozi by’iyi gereza ntacyo bwatangaje.

Iyi gereza iyi nyamaswa yageragezaga kwinjizamo ibi yari itwaye, mu minsi ishije amakuru yavugaga ko hari abantu benshi bakunze kuhagaragara bagerageza kurenza inkuta z’iyi gereza ibintu bitandukanye bagira ngo byinjire mu buryo butemewe muri gereza imbere, harimo nk’ibiyobwabwenge, telefone na chargeur za telefone.

Welikada prison

Sri Lanka ni kimwe mu bihugu bya Aziya bigaragaramo icuruzwa ry’ibiyobyabwenge aho leta y’iki gihugu yafashe ingamba zikomeye zo guhangana n’iki kibazo. Si iyi nyamaswa gusa ifashwe dore ko no mu cyumweru dusoje Polisi yo muri iki gihugu yafashe igisiga cyakoreshwaga n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge mu gutwara ibiyobwabwenge.

Src: Dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND