Afurika y'Epfo yamaze kurenga 500.000 by’abanduye COVID-19, bingana na 50% by’abanduye coronavirus mu bihugu 54 bya Afurika.
Minisitiri w’ubuzima Zwelini Mkhize yatangaje ko abantu
10,107 banduye muri iyi week end ishize bituma umubare rusange ugera ku 503.290, harimo n’abapfuye 8.153.
Afurika y'Epfo, ituwe n'abaturage bagera kuri miliyoni 58,
ifite umubare wa gatanu mu bihugu bifite abantu banduye ku isi, inyuma ya
Amerika, Burezili, Uburusiya n'Ubuhinde
Intara ya Gauteng yo muri Afurika y'Epfo - irimo umujyi
munini wa Johannesburg ni naho hari icyorezo cyane kuko hari 35% by’abanduye.
Ibitaro byaho byagowe no guhangana n’iki
kibazo, kandi inzobere mu buzima zivuga ko iki gihugu gishobora kugera ku rwego
rubi mu mpera za Kanama cyangwa mu ntangiriro za Nzeri.
Impuguke mu by'ubuzima zivuga ko Cape Town, umujyi ukundwa
na ba mukerarugendo mpuzamahanga mu majyepfo y’iki gihugu, ufite abarwayi
benshi na wo kandi wageze ku rwego rwo hejuru mu kwandura mu kwezi gushize kwa Nyakanga
Afurika y'Epfo yashyizeho uburyo bukomeye bwo gufunga muri
Mata na Gicurasi bigira uruhare mu kugabanya ikwirakwizwa rya virusi ariko
byangiza ubukungu ku buryo igihugu cyatangiye gufungura buhoro buhoro muri Kamena.
Afurika y'Epfo yari isanzwe itameze neza mu bukungu mbere
yuko coronavirus yibasira iki gihugu kandi ubushomeri buhagaze 30%. Guverinoma
ya Perezida Cyril Ramaphosa yongereye inkunga ku bakennye kurusha abandi mu
gihugu, yongera ibikoresho ku bitaro kandi iherutse kwakira inguzanyo ya
miliyari 4.3 z'amadorali yatanzwe n'ikigega mpuzamahanga cy'imari.
Src: AP
TANGA IGITECYEREZO