RFL
Kigali

Biravugwa: Ally Bizimungu yateye umugongo Alliance yerekeza muri Azam FC nk’umwungiriza

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/08/2020 10:16
0


Umutoza mpuzamahanga w’umunyarwanda Ally Bizimungu watozaga ikipe ya Alliance FC yo muri Tanzania yahamije ko abamuhagarariye bagiranye ibiganiro n’ikipe ya Azam FC kugira ngo ayerekezemo, anahishura ko atazakomezanya na Alliance FC nyuma y'uko imanutse mu cyiciro cya kabiri.



Biravugwa ko mu cyumweru gishize ari bwo Ally Bizimungu yashyize umukono ku masezerano yo kuba umutoza wungirije muri iyi kipe yasoje ku mwanya wa gatatu mu mwaka ushize w’imikino wa 2019/20 muri shampiyona ya Tanzania, isezererwa na Simba SC muri ¼ cy’Igikombe cy’Igihugu.

Bizimungu agiye kungiriza umutoza w’Umunya-Romania Aristica Cioaba usanzwe ari umutoza mukuru wa Azam FC. Byitezwe ko Ally azerekanwa nk’umutoza mushya wa Azam FC yatangiye imyitozo yitegura umwaka utaha w’imikino mu minsi iri imbere.

Biravugwa ko Bizimungu yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Azam ariko ashobora kuzongerwa mu gihe yatanga umusaruro wifuzwa muri iyi kipe.

Uretse umutoza Ally Bizimungu, Azam FC imaze gusinyisha abakinnyi batatu bashya barimo Umunyarwanda Niyonzima Ally watandukanye na Rayon Sports, Umunya-Ghana Awesu wavuye muri Kagera Sugar na Ayoub Lyanga wakiniraga Coastal Union.

Ally Bizimungu amaze imyaka isaga ibiri atoza muri Tanzania, kuva mu 2017 ubwo yerekezaga muri Mwadui FC yo mu Cyiciro cya Mbere mu gihe mu Ukuboza 2019, akaba kandi yaranatoje ikipe ya Alliance FC yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Bizimungu kandi yatoje amakipe atandukanye yo mu Rwanda, arimo Kiyovu Sports yatoje inshuro eshatu, Mukura Victory Sports yatoje imyaka ibiri, Rayon Sports na ATRACO FC imyaka ibiri, AS Muhanga na Bugesera FC yabereye umutoza nyuma yo kuva muri Kiyovu Sports.

Biravugwa ko Bizimungu Ally yamaze gusinya umwaka umwe muri Azam FC nk'umutoza w'ungirije





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND