RFL
Kigali

Vedaste N. Christian yasohoye indirimbo 'Merci Papa' nyuma y'amasaha macye yibarutse ubuheta

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/08/2020 16:16
0


NIYONDORA Vedaste Christian ukoresha izina ry'ubuhanzi rya Vedaste N. Christian yamaze gushyira hanze indirimbo y'ishimwe yise 'Merci Papa' nyuma y'amasaha macye yibarutse ubuheta bwe n'umugore we HABONIMANA Celeste.



Ni umugabo ufite abana 2, akaba yaratangiye kuririmba akiri muto, indirimbo ye ya mbere ayihimba afite imyaka 8. Mu 2014 yahisemo guhagarika kuririmba ku giti cye kubera impamvu nyinshi zitandukanye ajya muri korali Besalel yo kuri ADEPR Murambi-Kicukiro. Yashakanye na HABONIMANA Celeste mu 2015 nyuma y'imyaka 7 bari bamaze bakundana. Aba bombi batangiye gukundana ubwo bigaga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye.


Vedaste hamwe n'umugore we Celeste ubwo biteguraga kwibaruka ubuheta

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Vedaste N. Christian yavuze ko nyuma yo gusubukura kuririmba ku giti cye, ubu amaze kugeza indirimbo 10. Yagize ati "Mu nzira zitoroshye naje kongera kuririmba njyenyine mu mpera z’umwaka wa 2017 ari bwo nakoze indirimbo yitwa “UZI GUKUNDA”. Kuva icyo gihe ubu maze kugira indirimbo zigera mu 10. Uyu munsi taliki ya 1/08/2020 nshyize hanze indirimbo nshya yitwa “MERCI PAPA”.

Yunzemo ati "Ihuriranye n’umugisha ukomeye aho twibarutse umwana w’umukobwa!". Yavuze ko yibarutse ubuheta kuwa 30/07/2020 saa 11:45 Pm, akaba ari umukobwa yahise yita NIYO Celly Vera. Akurikiye umuhungu ufite imyaka ine witwa NIYO Feste Neyo. Vedaste N. Christian yabwiye INYARWANDA ko umutima we wuzuye amashimwe. Ati "Biranejeje cyane gushima Imana yanjye muri ubu buryo". 


Yakomeje adutangariza impamvu iyi ndirimbo ye nshya yayise 'Merci Papa'. Yagize ati "Nakuriye mu buzima bugoye bwo kwibana no kwirera n’ubwo nabitangiye nkinafite ababyeyi bombi, gusa muri ibyo bihe byose, iyo nsubije amaso inyuma nsanga Imana ari Data rwose! Kuko uwo ndiwe none n’ubwo urugendo rugikomeje, ariko nabyo sinari narigeze no kubirota, aho hakubiyemo ibintu byinshi cyane, mbikubiye hamwe byose ndavuga nti 'Merci Papa'".

Yibukije abantu ko gahunda yo kugaruka kwa Yesu igikomeje. Ati "Ubutumwa naha abakunda ibyo nkora, ni uko gahunda ya Yesu yo kugaruka ikomeje, icyampa akazasanga tugikundana, tugishyigikirana, tugifite mu mutima inzira zigana mu Ijuru!”. Yasoje ashimira cyane InyaRwanda.com, ati "Murakoze cyane kunshyigikira namwe Imana izahore ibashyigikira".


Vedaste N. Christian yasohoye indirimbo 'Merci Papa' nyuma yo kwibaruka ubuheta

UMVA HANO INDIRIMBO 'MERCI PAPA' YA VEDASTE N. CHRISTIAN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND